• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza

CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza

Ubwanditsi 11 Apr 2018 ITOHOZA

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yamaganye abantu bitwaza ko bari gushakisha inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu nyungu zabo bwite, bagakora ibikorwa bigayitse kandi bibatesha agaciro birimo gusabiriza no kuyibeshyera ko bari gukorana na yo.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, kuri uyu wa Kabiri, ubwo yatangaga ikiganiro ku Biro Bikuru bya Polisi, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana yasubizaga umupolisi wari umubajije ibijyanye n’itangazo CNLG yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ryamagana umunyamideli Bashabe Catherine[Kate] umaze iminsi akora ubukangurambaga yise ‘Kabash Cares’ bwo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye yavugaga ko afatanyije na CNLG.Résultat de recherche d'images pour "Kate bashabe"

Dr Bizimana yavuze ko mu gihe cyo kwibuka hari abantu batandukanye basaba uburenganzira bwo gukora imipira, ingofero n’ibindi biriho ikirango cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bakabigurisha kandi ko byemewe, mu rwego rwo gufasha abihangira imirimo.

Dr Bizimana yakomeje yamagana ababikoresha mu buryo bunyuranyije n’ubwemewe.

Yagize ati “Hari abantu bamwe babikoresha bashaka kubona abaguzi benshi bakavuga bati ‘twabyumvikanyeho na CNLG kandi amafaranga azava muri ibi bintu tugurishije, azajya gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside. Aha niho tutemera kuko si byo. Nta wukwiye kwitwaza ko hari abacitse ku icumu rya Jenoside bakeneye gufashwa kugira ngo ajye gukora ubucuruzi abitwaje.”

“Niba ari ushaka kubafasha, rwose yabafasha ariko kubavanamo amafaranga ubitwaje, urumva harimo no kutabubaha no kubatesha agaciro. Ikindi harimo no kunyuranya n’amabwiriza ya Leta n’amategeko kuko yashyizeho inzego n’uburyo bwo gufasha by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.”

Bumwe muri ubwo buryo harimo nk’ikigega FARG, gihabwa ubushobozi na Leta kandi kikabafasha mu buryo buzwi.

Bizimana asanga abitwaza ko bari gukusanya iyo nkunga kandi nta muntu n’umwe uzagenzura ingano y’amafaranga bakuyemo bidakwiye.

Yagize ati “Nta n’uzagenzura amafaranga yakuyemo uko angana ngo amenye niba azajya gufasha abo bantu koko. Murumva ibyo tugiye kubyemera, twaba turimo dukora ikintu kitari cyo. Icyo rero ni cyo twaganiriye n’inzego zindi zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, dusanga uwo muntu avuga ko akora atyo, kuko yari yabishyize ku mbuga nkoranyambaga, natwe tubishyiraho dusobanura uko ibintu byagakwiye gukorwa. Abikorera bakwiye gukora ariko nta kwitwaza abacitse ku icumu cyangwa kubasabisha.”

Ibi kandi byuzuzanya n’umurongo Leta y’u Rwanda yashyizeho mu 2016, wo gukuraho icyitwaga agaseke, wasangaga abantu bagiye mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu bayobozi bagasaba buri muturage kugira amafaranga ashyiramo, bigatera ibibazo, bigatuma udafite ayo mafaranga atinya kujyayo, Leta yanzura ko iyo mfashanyo izajya itangwa ku bushake bw’uwagiye mu biganiro.

Ikiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru

Amafoto : IGIHE

2018-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Sendashonga yapfuye kubera ko yarenze umurongo”,   Ayo magambo ni nyir’igitabo uyavuga. Si Kagame

“Sendashonga yapfuye kubera ko yarenze umurongo”, Ayo magambo ni nyir’igitabo uyavuga. Si Kagame

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 20 Feb 2020
Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
Amakuru

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani
Mu Mahanga

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Ubwanditsi 16 May 2018
Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka
Amakuru

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ubwanditsi 29 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru