Ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu Rwanda ivuye muri Guinée-Conakry aho yatsindiwe umukino wa gatatu yikurikiranya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, umutoza Mashami Vincent yemeza ko hari ibyo kwishimira birimo kuba bagerageza gukina neza.
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 saa 00:15 nibwo indege ya Ethiopian Airlines yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye i Addis Ababa kuri Bole International Airport, aho ikipe y’u Rwanda yabanje kunyura.
Iyi ndege niyo yazanye abakinnyi 23 b’Amavubi n’abatoza babo bavuye muri Guinée-Conakry aho batsindiwe 2-0 na Syli National ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Umutoza Mashami Vincent wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe umwaka umwe umaze gutsindwa imikino ibiri kuva ahawe izi nshingano, yabwiye IGIHE ko nubwo nta ntsinzi yabonetse hari ibyo kwishimira.
Ati “Birumvikana nk’uko n’abandi banyarwanda bameze natwe ni uko, ntabwo twishimiye umusaruro wabonetse ariko tuzakomeza urugendo kuko hari indi mikino itatu isigaye.”
“Ku mukino uheruka navuga ko twagerageje kwitwara neza, twatanze akazi gakomeye ariko mu mukino habamo amahirwe kuko hari uburyo byashobokaga ko twabonamo ibitego ariko ntibyakunda, penaliti twabonye twarayihushije. Hari n’indi byashobokaga ko baduha ariko umusifuzi ntiyayemeza ariko ubwo nta kundi.”
Yavuze ko ibitekerezo babyerekeje ku mukino wo kwishyura no ku yindi izakurikiraho.
Abakinnyi b’Amavubi bageze i Kigali bagaragaza umunaniro n’agahinda ku maso, bahise bajya mu modoka babasubiza mu mwiherero bakorera kuri Golden Tulip i Nyamata mu Bugesera.
Bagomba gukomeza imyitozo bitegura umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Guinée-Conakry uzabera kuri Stade de Kigali ku wa kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa 15:30.
Bazaba bahangana n’ikipe yabatanze kugera mu Rwanda kuko yo yahageze saa 10:20 za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu.