• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Ubwanditsi 14 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Ukwakira 2018 nk’uko bisanzwe buri mwaka Abarundi bibutse iyicwa ry’intwari y’igihugu, Igikomangoma Louis Rwagasore wishwe mu 1961 yiciwe muri Hotel Tanganyika I Bujumbura, aho ubutegetsi bw’u Burundi mu itangazo bwashyize ahagaragara bwashinjije u Bubiligi uruhare mu iyicwa ry’uyu mugabo waharaniye ubwigenge bw’u Burundi.

Abagize guverinoma batandukanye barimo abaminisitiri, abadepite, abakuru b’igipolisi n’igisirikare, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo I Bujumbura, ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka Igikomangoma Rwagasore wabereye muri Cathedrale Regina Mundi I Bujumbura.

Igikomangoma Louis Rwagasore u Burundi bufata nk’intwari yabwo

Ubwo yasomaga misa, Musenyeri mukuru wa Bujumbura, Gervais Banshimiyubusa,  yahamagariye abayobozi b’igihugu gukurikira urugero rwa Rwagasore mu kurinda ubwigenge bw’igihugu, abasaba kureba kure no kutarangazwa n’ibihe by’umwijima igihugu cyanyuzemo, anabasaba gukorera Abarundi bose batavanguye mu rwego rwo gutegura ahazaza heza h’igihugu.

Ku rundi ruhande, itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi,  itangazamakuru ryabashije kubona riravuga ko abagize uruhare mu kwica Igikomangoma Rwagasore nka Birori, Ntidendereza na Kageorigis bahanwe, ariko uwabatumye wa nyawe, iritangazo rivuga ko ari Ubwami bw’u Bubiligi butakozwaga guha u Burundi ubwigenge, butarisobanura.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Burundi imenyesheje igihugu n’amahanga ko Ubwami bw’u Bubiligi bufite uruhare runini mu iyicwa ry’Igikomangoma Rwagasore n’umuryango we, ndetse bukagira uruhare no mu bibazo bya politiki n’amoko igihugu cyanyuzemo kuko ari bwo ngo bwazanye virus y’amacakubiri ashingiye ku bwoko bashaka gutanya Abarundi ngo babone uko babategeka kandi ngo na n’ubu u Bubiligi ntiburashirwa.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Burundi igiye gushyiraho Komisiyo izakora iperereza kuri ubwo bwicanyi bwakorewe Igikomangoma Rwagasore n’umuryango we kugirango ababuri inyuma bamenyekane nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma akaba n’umuvugizi wayo, Prosper Ntahorwamiye rivuga.

2018-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Ubwanditsi 17 Feb 2020
Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Ubwanditsi 22 Dec 2022
Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu

Ubwanditsi 22 Feb 2021
Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa
ITOHOZA

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12
ITOHOZA

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017
SHOWBIZ

Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017

Ubwanditsi 27 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru