Umunyarwanda witwa Gonzalves Rukemasibe wari uzwi nka Rukema yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukwakira, ubwo yari ageze i Istanbul muri Turikiya atashye mu Rwanda.
Rukemasibe yitabye Imana afite imyaka 55 y’amavuko. Kubera amateka u Rwanda rwaciyemo y’ivanguramoko, yabaye mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma agaruka mu Rwanda urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye.
Yari amaze igihe aba muri Canada n’umuryango we.
Mukuru wa nyakwigendera witwa Gonzague Munyazogeye yatangaje ko umuvandimwe we ku wa 11 Ukwakira yagize uburwayi bwo guturika kw’imitsi yo mu bwonko.
Ibi byabaye mu gihe we n’umugore we witwa Jeannette Rongorongo biteguraga gutaha mu Rwanda.
Ati “Yagize ikibazo ageze ku Kibuga cy’Indege i Istanbul agana i Kigali ari kumwe n’umugore we. Bari muri gahunda yabo yo gutaha burundu bagakorera mu gihugu cy’amavuko, u Rwanda.”
Rukemasibe asize abana batatu bari ruri Canada b’umugero .
Ubuyobozi bwa Diaspora nyarwanda muri Canada bwihanganishije umuryango, busaba ababishoboye kuwufata mu mugongo.
Bwahise bushyiraho uburyo bwo kuwutera inkunga binyuzwe kuri konti iri muri TD Canada Trust ariyo 45761-004-5228632 cyangwa ku bindi bisobanuro bakabwandikira kuri rcamontrealdiaspora@gmail.com.
Biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera uvanwa i Istanbul kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’ijoro uzanywe i Kigali aho agomba gushyingurwa.