Repubulika ya Congo yorohereje Abanyarwanda bajyayo, aho bazajya bahabwa viza bageze ku mipaka no ku bibuga by’indege.
Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri iki gihugu, byasohoye itangazo rivuga ko kuva ku wa 9 Ukwakira 2018, Abanyarwanda n’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bemerewe kujya baherwa viza ku mipaka.
Iri tangazo ryasohowe kuri iyo tariki, ryahaye umwihariko abaturuka muri ibyo bihugu bibiri, ni mu gihe kuva ku wa 12 Ugushyingo 2013 habujijwe gutangira viza ku mupaka wa Repubulika ya Congo.
Hashize igihe u Rwanda rworohereje Abanyafurika bose guherwa viza aho binjiriye ndetse rwo rwateye indi ntambwe yo gukingurira amarembo abo ku Isi yose.
Kuva ku ya 1 Mutarama 2018, abanyamahanga bose baza mu Rwanda bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira, batagombye kubanza kuyisaba no kuyitegereza nk’uko byahoze.
Ubwo Perezida Kagame yaganirizaga urubyiruko rw’abakorerabushake b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), i Kigali ku wa 5 Ukwakira 2018, yagaragaje ko bidakwiye ko Umunyafurika yajya mu gihugu cyo ku mugabane we akabazwa ibibazo byinshi ngo akunde ahabwe viza.
Kuva ku wa 1 Mutarama 2013 nibwo abagenzi bava mu bihugu bya Afurika bemerewe kujya bahabwa viza bageze aho binjirira mu Rwanda, ndetse amafaranga bishyuraga aragabanywa.
Hamaze gufatwa icyo cyemezo cyo korohereza Abanyafurika bagenderera u Rwanda, byazamuye abinjira.
Kuva mu 2013 kugeza mu 2016, abanyafurika basabiye viza aho binjiye bavuye ku 31 054 bagera ku 77 377, bingana n’izamuka rya 149, 1%.
U Rwanda na Congo bifitanye umubano mwiza, buri cyose gifite ugihagarariye mu kindi. Ubuhahirane hagati yabyo kandi bunoroshywa n’ingendo za RwandAir.