• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Abanyarwanda bajya muri Congo-Brazzaville bazajya bahererwa viza ku mipaka

Abanyarwanda bajya muri Congo-Brazzaville bazajya bahererwa viza ku mipaka

Ubwanditsi 17 Oct 2018 UBUKERARUGENDO

Repubulika ya Congo yorohereje Abanyarwanda bajyayo, aho bazajya bahabwa viza bageze ku mipaka no ku bibuga by’indege.

Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri iki gihugu, byasohoye itangazo rivuga ko kuva ku wa 9 Ukwakira 2018, Abanyarwanda n’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bemerewe kujya baherwa viza ku mipaka.

Iri tangazo ryasohowe kuri iyo tariki, ryahaye umwihariko abaturuka muri ibyo bihugu bibiri, ni mu gihe kuva ku wa 12 Ugushyingo 2013 habujijwe gutangira viza ku mupaka wa Repubulika ya Congo.

Hashize igihe u Rwanda rworohereje Abanyafurika bose guherwa viza aho binjiriye ndetse rwo rwateye indi ntambwe yo gukingurira amarembo abo ku Isi yose.

Kuva ku ya 1 Mutarama 2018, abanyamahanga bose baza mu Rwanda bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira, batagombye kubanza kuyisaba no kuyitegereza nk’uko byahoze.

Ubwo Perezida Kagame yaganirizaga urubyiruko rw’abakorerabushake b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), i Kigali ku wa 5 Ukwakira 2018, yagaragaje ko bidakwiye ko Umunyafurika yajya mu gihugu cyo ku mugabane we akabazwa ibibazo byinshi ngo akunde ahabwe viza.

Kuva ku wa 1 Mutarama 2013 nibwo abagenzi bava mu bihugu bya Afurika bemerewe kujya bahabwa viza bageze aho binjirira mu Rwanda, ndetse amafaranga bishyuraga aragabanywa.

Hamaze gufatwa icyo cyemezo cyo korohereza Abanyafurika bagenderera u Rwanda, byazamuye abinjira.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2016, abanyafurika basabiye viza aho binjiye bavuye ku 31 054 bagera ku 77 377, bingana n’izamuka rya 149, 1%.

U Rwanda na Congo bifitanye umubano mwiza, buri cyose gifite ugihagarariye mu kindi. Ubuhahirane hagati yabyo kandi bunoroshywa n’ingendo za RwandAir.

2018-10-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ubwanditsi 15 Mar 2019
Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Ubwanditsi 27 Nov 2017
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 07 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya PSG yatsinzwe ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/2.
Amakuru

Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya PSG yatsinzwe ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/2.

Ubwanditsi 05 May 2021
Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu
HIRYA NO HINO

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Polisi mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa
Mu Mahanga

Polisi mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa

Ubwanditsi 13 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru