Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi ucyuye igihe CG Emmanuel K Gasana na DCG Dan Munyuza wagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
Ni umuhango witabiriwe kandi uyoborwa na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye barimo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha Col Jannoat Ruhunga ndetse n’umushinjacyaha mukuru wa Repuburika Jean Bosco Mutangana.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Businge yashimiye CG Emmanuel K Gasana umurava n’ubwitange yagaragaje mu gihe cy’imyaka icyenda amaze ari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati”Mumyaka icyenda ishize Polisi yagutse mu buryo bugaragara, haba mu mubare w’abayigize, mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambere n’umutekano w’abaturage.’’
Minisitiri Businge akomeza agaragaza ko Polisi iri ku kigero cyiza kugeza aho nayo yibaruka ibigo bitandukanye byunganira igihugu cyacu mu mutekano n’iterambere.
Yagize ati” Polisi ni urwego ruhagaze neza kugeza aho narwo rwibaruka izindi nzego zirimo Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory)kandi byose bikora cyinyamwuga mu kwihutisha ubutabera abaturage bakeneye.’’
Minisitiri Businge asoza yifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda amusaba gukomeza kubaka u rwego rukomeye kandi rwubashywe ku ruhando mpuzamahanga.
IGP Dan Munyuza yashimiye Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame icyizere n’inshingano yamuhaye zo kuba umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
IGP Munyuza yashimiye kandi umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe ubufatanye bwa muranze mu kazi mu gihe cyose bamaze bakorana amwizeza ko ubu bufatanye buzakomeza kuranga abayobozi ba Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati” Ubufatanye, gukora nk’ikipe , kwitangira akazi nibyo bizakomeza kuturanga mu rwego rwo kubaka Polisi itajegajega ifite ubushobozi bwo gukumira ibyaha ndetse no gucunga umutekano haba mu Gihugu no hanze yacyo.”
CG Emmanuel K Gasana umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe wagizwe umuyobozi w’ Intara y’Amajyepfo yashimiye umukuru w’ Igihugu impanuro n’inkunga atahwemye kugeza kuri Polisi hagamijwe kubaka urwego rutajegajega.
CG Gasana asoza yizeza Polisi ubufatanye mu rwego rwo kubaka igihugu kizira ibyaha.
Yagize ati” Inzego z’ibanze ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu ibi bivuze ko nkiri kumwe namwe mu rugendo rwo gukumira igishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”
CG Emmanuel K Gasana yagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva kuwa 19/10/2009 kugeza kuwa 18/10/2018 akaba yahinduriwe imirimo aho yagizwe umuyobozi w’intara y’Amajyepfo.
Rebero Jeremy
Nonese ko wumva Dan Munyuza ahinduriwe imilimo, tuzajya tuvuga utuzi twande? Azongera kubona umwanya wo kudutanga?