• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Paul Biya yatorewe indi manda nyuma y’imyaka 35 ayobora Cameroon

Paul Biya yatorewe indi manda nyuma y’imyaka 35 ayobora Cameroon

Ubwanditsi 24 Oct 2018 POLITIKI

Paul Biya yatorewe kuyobora Cameroon muri manda ya karindwi, atsinda amatora ku majwi 71.28%.

Kuri uyu wa Mbere nibwo akanama gashinzwe iremezo ry’Itegeko nshinga katangiye gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Cameroun.

Mu majwi yashyizwe ahagaragara mu byiciro, Akarere ku kandi mu tugize iki gihugu, Paul Biya ufite imyaka 85 y’amavuko akaba amaze imyaka 35 ayobora Cameroun, yaje imbere ku buryo budasubirwaho.

Biya yatsinze mu ntara 6 muri 7 amatora yamaze kubarurwamo.

Uwari uhanganye na Paul Biya wari uherutse kwigamba intsinzi, Maurice Kamto, yisanze afite amajwi 14.2%, aza ku mwanya wa kabiri mu gihe abandi bari inyuma cyane.

Kuva mu 1985 Paul Biya n’Ishyaka rye RDPC bayoboye iki gihugu, aho bivugwa ko amayira yose yatuma Biya atsimbuka ku butegetsi yugariye.

Ibyemejwe n’Akanama gashinzwe iremezo ry’Itegeko nshinga bije nyuma y’ibyumweru bibiri kagejejweho ikirego cy’uko muri ayo matora habaye uburiganya. Ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere byemeza bidasubirwaho ko Biya ariwe watsinze amatora.

Inzego z’umutekano zazindutse ziryamiye amajanja ku mazu y’ubutegetsi, nyuma y’uko hari abari batangiye gukangisha ku mbuga nkoranyambaga ko Paul Biya natsinda biroha mu mihanda, nk’uko AFP dukeha iyi nkuru ibitangaza.

Hari ubutumwa bugufi kandi bwageraga kuri buri wese utuye i Yaoundé, umurwa mukuru wa Cameroun, buburira buri wese kutegera ahabujijwe.

Ibi kandi byanabaye ku Cyumweru mu mujyi wa Douala, aho umwe mu ntumwa za rubanda utavuga rumwe n’ubutegetsi yahamagariye abantu kwamagana ibyavuye mu matora, ariko nawe agahakanirwa muri ubwo buryo.

Mu gihe aya majwi yasomwaga, mu mujyi mukuru w’intara y’amajyepfo ashyira uburengerazuba humvikanye urusaku rw’amasasu.

Aka gace gakunze kurangwamo amakimbirane hagati y’abavuga icyongereza bigometse bakunze gucakirana n’igisirikare cya Leta.

Muri ako gace, abaturage basaga ibihumbi 300 bataye ingo zabo.

Amatora yo muri Cameroun yaranzwemo kuba abayahatanagamo barakunze kwitanguranwa batanga ibyayavuyemo imburagihe, ikindi gihe bakemeza ko yabayemo uburiganya budasanzwe.

2018-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni

RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Ubwanditsi 14 Aug 2019
Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Ubwanditsi 20 Sep 2024
Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora

Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora

Ubwanditsi 29 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa
ITOHOZA

Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa

Ubwanditsi 17 Nov 2017
APR FC  yatsindiwe na Djoliba muri Mali
IMIKINO

APR FC yatsindiwe na Djoliba muri Mali

Ubwanditsi 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru