Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ntiyemeranya n’umuyobozi w’itorero ry’u Rwanda, Bamporiki Edouard, wambuye Ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana uzwi ku izina rya Oda Paccy.
Ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018, nibwo umuyobozi w’itorero ry’u Rwanda, Bamporiki Edouard yasohoye itangazo anarishyiraho umukono avuga ko ku bw’ububasha ahabwa n’umutoza w’ikirenga, yambuye Paccy ubutore.
Kwamburwa ubutore, byatewe n’ifoto yamamaza indirimbo ye yitwa ‘Ibyatsi’, aho yakoresheje ifoto igaragaza ikibuno cy’umukobwa wambaye uko yavutse, yafashwe nk’idakwiye mu muco nyarwanda, bityo bimuviramo kubwamburwa burundu.
Hon. Dr Habineza avuga ko ibyo Paccy yakoze atari icyaha, ahubwo ko ari ikosa, bityo ko adakwiye guhutazwa yamaganwa, ahubwo ko abanyereza imitungo ya Leta baraciye mu Itorero ry’Igihugu, aribo bakwiye gufatirwa ingamba mbere y’abandi bakamburwa ubwo butore.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Hon Dr Habineza yagize ati “umuraperi Uzamberumwana Odda Paccy nta cyaha yakoze, ni ikosa gusa kandi nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza yamaganwa, ntibikwiye ko afatirwa ibindi bihano birenze ibyo kumukura mu Ntore, abasaba ko ibihangano bye bihagarika, natwe tubasabye kudakomeza”.
Abantu benshi bakomeje kugaruka kuri iki cyemezo Bamporiki yafatiye Odda Paccy, bamwe bavuga ko atari we muntu wa mbere ukoze ikosa kandi yaraciye mu itorero, bamwe bakavuga ko n’abo bose bakwiye kubwamburwa.
Hagendewe ku bitekerezo by’abantu batandukanye bagiye bagaruka kuri iyi myanzuro yafatiwe uyu muhanzikazi, Bwiza.com yabajije Hon Dr Habineza Frank, iti “Ese kuba hari abayobozi banyereza imitungo ya Leta n’ibindi byaha bikorwa kandi baraciye mu itorero, ubihuje n’ibi Oda Passy yakoze, ubona bo bakwiye iki?
Yasubiye agira ati “Abo nibo bakwiriye kwirukanwa mu itorero,… Njyewe mbona nta cyaha yakoze, nk’umuhanzi yari yatekereje ko yakoze agashya kandi biri mu burenganzira bwe, Ntabwo bikwiriye kumwamagana”.
Umwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki yo mu Rwanda, Ndahayo Gerrard [izina ryahinduwe] abajijwe ku cyemezo cyafatiwe Paccy, yagize ati “ariko abantu ntibakirize nkana ku bandi, nkaho bo ari mikese igoroye, uru Rwanda rufite abibye amakariso n’amaserengeri, abize bakopera, rufite abarya ruswa, abambura abaturage, abarya Girinka n’abandi, none ngo Ibyatsi ni ikibazo”.
Aha aragaruka cyane kuri iyi ngingo y’uko n’abanyereza ibya Leta ndetse n’abanyunyuza imitsi y’abaturage ku bw’ingunyu zabo bwite nabo bagakwiye kwambura Ubutore.
Ati “Aba Meya n’abagitifu barya Girinka se, abahombya amamiliyari se nizo Ntore u Rwanda rushaka, Ingabire yavuze ko ukoze ibyoroshye ahanwa, uw’ibikomeye akagororerwa, none arabihamije. Paccy nta mukati yatswe, nakomeze yikorere akazi, kuko u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko”.
Undi na we yagarutse ku muhanzi nyarwanda uherutse gukubita umugore we akamukura amenyo, uwo na we ari mu bahanzi batojwe gitore, mu ‘Indatabigwi’ , ariko nta byemezo yigeze afatirwa ngo na we abe yakwamburwa Ubutore.
Yagize ati “Mu minsi ishize umwe mu bahanzi batojwe n’Itorero muyobora [….] yakubise umugore amukuramo amenyo anavuga ko azamugurira andi ya zahabu (niko twumvise) ko nta baruwa imwambura izina ry’Ubutore, kandi hakaba hashize igihe, cyangwa dukomeze gutegereze?
Akomeza avuga ko ikosa yakoze ryaba riremereye kurusha irya Paccy, ko we yanakoze iryo gukubita umuntu akanamukuramo ingingo z’umubiri, ariko ngo n’iyi saha, nta baruwa imwambura ubutore irasohoka.
Akibona iri tangazo, Paccy yavuze ko ifoto ye ari iy’ubugeni ndetse ko ntaho ihuriye n’ibyo umuntu yahita atekereza, intego ye ko ariyo kwamamaza indirimbo ye ‘Ibyatsi’.
Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy ni umuraperikazi wamamaye mu Rwanda ku ndirimbo ze zitandukanye, zirimo nka ‘Kano, Igikuba, Rendez-Vous’,… umwaka ushize nabwo yaragarutsweho mu itangazamakuru ubwo yasohoraga indirimbo ‘Order’ yikinze ku ikoma yambaye ubusa.
Kamari
Bamooriki ni asubize itorero umutoza w’ikirenga ryamunaniye. Ubwo se niba Odda Paccy ari kwishakishiriza akaba ntawe yibye, akaba adahembwa ku musoro, … Bamporiki amushakaho iki??? Ubwo Itorero ry’Igihugu rihindutse Traffic Police niyo igushinja icyaha, ikakuburanisha, ikanahita iguhana utavuze n’ijambo rimwe