• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore

Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore

Ubwanditsi 26 Oct 2018 HIRYA NO HINO

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ntiyemeranya n’umuyobozi w’itorero ry’u Rwanda, Bamporiki Edouard, wambuye Ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana uzwi ku izina rya Oda Paccy.

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018, nibwo umuyobozi w’itorero ry’u Rwanda, Bamporiki Edouard yasohoye itangazo anarishyiraho umukono avuga ko ku bw’ububasha ahabwa n’umutoza w’ikirenga, yambuye Paccy ubutore.

Ibaruwa yambura ubutore, Oda Paccy

Kwamburwa ubutore, byatewe n’ifoto yamamaza indirimbo ye yitwa ‘Ibyatsi’, aho yakoresheje ifoto igaragaza ikibuno cy’umukobwa wambaye uko yavutse, yafashwe nk’idakwiye mu muco nyarwanda, bityo bimuviramo kubwamburwa burundu.

Hon. Dr Habineza avuga ko ibyo Paccy yakoze atari icyaha, ahubwo ko ari ikosa, bityo ko adakwiye guhutazwa yamaganwa, ahubwo ko abanyereza imitungo ya Leta baraciye mu Itorero ry’Igihugu, aribo bakwiye gufatirwa ingamba mbere y’abandi bakamburwa ubwo butore.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Hon Dr Habineza yagize ati “umuraperi Uzamberumwana Odda Paccy nta cyaha yakoze, ni ikosa gusa kandi nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza yamaganwa, ntibikwiye ko afatirwa ibindi bihano birenze ibyo kumukura mu Ntore, abasaba ko ibihangano bye bihagarika, natwe tubasabye kudakomeza”.

Abantu benshi bakomeje kugaruka kuri iki cyemezo Bamporiki yafatiye Odda Paccy, bamwe bavuga ko atari we muntu wa mbere ukoze ikosa kandi yaraciye mu itorero, bamwe bakavuga ko n’abo bose bakwiye kubwamburwa.

Hagendewe ku bitekerezo by’abantu batandukanye bagiye bagaruka kuri iyi myanzuro yafatiwe uyu muhanzikazi, Bwiza.com yabajije Hon Dr Habineza Frank, iti “Ese kuba hari abayobozi banyereza imitungo ya Leta n’ibindi byaha bikorwa kandi baraciye mu itorero, ubihuje n’ibi Oda Passy yakoze, ubona bo bakwiye iki?

Yasubiye agira ati “Abo nibo bakwiriye kwirukanwa mu itorero,… Njyewe mbona nta cyaha yakoze, nk’umuhanzi yari yatekereje ko yakoze agashya kandi biri mu burenganzira bwe, Ntabwo bikwiriye kumwamagana”.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki yo mu Rwanda, Ndahayo Gerrard [izina ryahinduwe] abajijwe ku cyemezo cyafatiwe Paccy, yagize ati “ariko abantu ntibakirize nkana ku bandi, nkaho bo ari mikese igoroye, uru Rwanda rufite abibye amakariso n’amaserengeri, abize bakopera, rufite abarya ruswa, abambura abaturage, abarya Girinka n’abandi, none ngo Ibyatsi ni ikibazo”.

Aha aragaruka cyane kuri iyi ngingo y’uko n’abanyereza ibya Leta ndetse n’abanyunyuza imitsi y’abaturage ku bw’ingunyu zabo bwite nabo bagakwiye kwambura Ubutore.

Ati “Aba Meya n’abagitifu barya Girinka se, abahombya amamiliyari se nizo Ntore u Rwanda rushaka, Ingabire yavuze ko ukoze ibyoroshye ahanwa, uw’ibikomeye akagororerwa, none arabihamije. Paccy nta mukati yatswe, nakomeze yikorere akazi, kuko u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko”.

Undi na we yagarutse ku muhanzi nyarwanda uherutse gukubita umugore we akamukura amenyo, uwo na we ari mu bahanzi batojwe gitore, mu ‘Indatabigwi’ , ariko nta byemezo yigeze afatirwa ngo na we abe yakwamburwa Ubutore.

Yagize ati “Mu minsi ishize umwe mu bahanzi batojwe n’Itorero muyobora [….] yakubise umugore amukuramo amenyo anavuga ko azamugurira andi ya zahabu (niko twumvise) ko nta baruwa imwambura izina ry’Ubutore, kandi hakaba hashize igihe, cyangwa dukomeze gutegereze?

Akomeza avuga ko ikosa yakoze ryaba riremereye kurusha irya Paccy, ko we yanakoze iryo gukubita umuntu akanamukuramo ingingo z’umubiri, ariko ngo n’iyi saha, nta baruwa imwambura ubutore irasohoka.

Akibona iri tangazo, Paccy yavuze ko ifoto ye ari iy’ubugeni ndetse ko ntaho ihuriye n’ibyo umuntu yahita atekereza, intego ye ko ariyo kwamamaza indirimbo ye ‘Ibyatsi’.

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy ni umuraperikazi wamamaye mu Rwanda ku ndirimbo ze zitandukanye, zirimo nka ‘Kano, Igikuba, Rendez-Vous’,… umwaka ushize nabwo yaragarutsweho mu itangazamakuru ubwo yasohoraga indirimbo ‘Order’ yikinze ku ikoma yambaye ubusa.

Ifoto yatumye Paccy afatirwa ibihano bikakaye

 

2018-10-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ubwanditsi 11 Apr 2024
Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Ubwanditsi 30 Mar 2020
Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 19 Sep 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Kamari
    November 7, 20186:19 am -

    Bamooriki ni asubize itorero umutoza w’ikirenga ryamunaniye. Ubwo se niba Odda Paccy ari kwishakishiriza akaba ntawe yibye, akaba adahembwa ku musoro, … Bamporiki amushakaho iki??? Ubwo Itorero ry’Igihugu rihindutse Traffic Police niyo igushinja icyaha, ikakuburanisha, ikanahita iguhana utavuze n’ijambo rimwe

    Subiza

Leave a Reply to Kamari Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda
Amakuru

Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda

Ubwanditsi 28 May 2024
Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Burkina- Faso nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahagabwe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Burkina- Faso nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahagabwe

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL
POLITIKI

Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Ubwanditsi 26 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru