Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise avuga ko Perezida Kagame yitanga mu kazi ke ku buryo na nijoro aba akurikirana uko ubuzima bw’igihugu buhagaze.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na The East African aho yasobanuraga byinshi bitandukanye ku myaka 10 yamaze muri Guverinoma y’u Rwanda.
Yagize ati” Nsanga ari umuyobozi udasanzwe mu buryo yitangira igihugu. Ashobora kuguhamagara saa munani z’ijoro ashaka ko muganira cyangwa akubaza ibibazo byerekeye imibereho y’igihugu. Si ibirebana n’ubuzima bwe bwite.”
Mushikiwabo yemeza ko Perezida Kagame adashobora gusinzira mu gihe hari ikibazo gishobora kugira ingaruka mbi ku Rwanda.
Ati”Binkora ku mutima kubona ko adashobora gusinzira kubera ko yibutse ko hari ikintu kimubangamiye kandi gishobora kugira ingaruka ku gihugu. Namubonyemo umuyobozi ukwiye.”
Mushikwabo muri iki kiganiro akomeza avuga ko uyu mukuru w’igihugu ubwitange burangwa no gufata icyemezo no kwirengera ingaruka zacyo.
Aha yagize ati” Ni umugabo kandi utagira ubwoba bwo gufata icyemezo no kwirengera ingaruka zacyo.Yinjiye muri politiki kubera impamvu kandi ayijyamo wese. Si akazi ahubwo ni inshingano.”
Louise Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ U Rwanda kuva mu 2008. Kuri ubu ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).