Perezida Paul Kagame yavuze ko kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ari inshingano ya buri wese, asaba ibihugu kwishakamo ibisubizo mbere yo kumva ko hari abanyamahanga bazaza kubibakorera.
Yabigarutseho mu nama y’iminsi itatu yateguwe na African Leadership University (ALU), yitabiriwe n’abagera kuri 300 baturutse mu bihugu 35, hagamijwe kuganira ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kuzamura ubukungu no guhanga imirimo ibushingiyeho.
Yavuze ko kimwe n’abaturage b’u Rwanda, urusobe rw’ibinyabuzima rwahuye n’ingaruka n’ibizazane mu myaka ishize byaba karemano cyangwa ibyazanywe n’abantu, ariko kubirengera byabaye inshingano za buri wese mu myaka 25 ishize.
Ubu ubukerarugendo mu Rwanda buza ku isonga mu kwinjiza amadovize.
Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi bakwiye kumva ko kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ari ikintu cy’ingenzi, yifashisha urugero rw’inama yigeze kwitabira muri Amerika hamwe n’abandi bayobozi bo muri Afurika, yarimo abakire, abagiraneza n’abandi.
Mu kiganiro ku kurengera Inzovu zikomeza kwicwa n’abashaka amahembe yazo, abayobozi ngo bakurikiranye basaba gufashwa ariko ntibakomoze ku nkunga nyayo bakeneye, abaza bamwe niba ari amafaranga bashaka.
Icyo gihe ngo yagaragaje ko usanga rimwe na rimwe ba rushimusi bakorana n’abakozi ba za guverinoma, baba abapolisi babatiza imbunda cyangwa n’abasirikare.
Ati “Ni gute mutekereza ko bazaza guhagarika abari muri ibi bikorwa bangiza bakanica ibinyabuzima? Ntabwo ari aba bagiraneza bazaza guhangana n’abasirikare bagira uruhare muri ibyo bikorwa byo gushimuta no kwica inzovu. Ni twe ubwacu bigomba guheraho, abayobozi b’ibihugu byacu, kugira ngo dukore ku buryo duhagurukira abo bayobozi.”
“Kubigira ibyacu ni ibintu tugomba guheraho, abayobozi tugomba gufata iya mbere kurusha kuba twasaba inkunga, inkunga izaza hari abashaka kuyitanga, ariko bazafasha abakeneye gufashwa kandi bari gukora ibishoboka kugira ngo batere intambwe.”
Perezida Kagame yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurengera ibinyabuzima ituma rwinjira mu bufatanye n’ibindi bigo, burimo ‘Visit Rwanda’ ku bufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ikipe anabereye umufana ukomeye.
Hari n’ubufatanye na Alibaba Group, bugamije gutuma abantu benshi barushaho gusura u Rwanda.
Ati “Ibi bikorwa bizatuma umubare munini w’abakerarugendo usura igihugu cyacu n’ibyiza by’u Rwanda, bizamure inyungu iva mu bukerarugendo, guhanga imirimo, binagabanye ikinyuranyo mu byo twohereza n’ibyo dutumiza hanze.”
“Bizanongera inyungu igera ku baturiye za pariki z’igihugu, binatume barushaho kurengera ibidukikije. Icya kabiri, ubufatanye bwacu n’abafatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije, buri gutuma twongera ubumenyi ku rusobe rw’ibinyabuzima.”
Ubwo bumenyi ngo bugira uruhare mu kugarura muri pariki inyamaswa zahahoze ariko zikaza gucika no mu kwiyongera kw’izisanzwe.
Yavuze ko mu gihe ibihugu bikomeje guharanira iyoroshywa ry’urujya n’uruza muri Afurika n’Ishyirwaho ry’Isoko rusange rya Afurika, bizazana amahirwe mu kurushaho kwita no kubyaza umusaruro urusobe rw’ibinyabuzima.
Fred Swaniker washinze ALU ubu inafite ishuri ryo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, yashimangiye ko “abayobozi bakwiye kubona urusobe rw’ibinyabuzima nk’andi mahirwe yo guteza imbere ubukungu.”
Ati “Dukeneye kongera abantu muri Afurika bafite impano n’ubushobozi bwo guhanga ibishya muri uru rwego, ni yo ntego y’ishuri ryigisha ibirebana n’urusobe rw’ibinyabuzima.”
Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 438 z’amadolari ya Amerika mu 2017, intego ikaba ko mu 2024 inyungu yabwo izaba igeze kuri miliyoni $800.