Abanyamahanga bane barimo umuzungukazi kuwa Gatandatu ushize, itariki 03 Ugushyingo bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru barenze amazi y’u Rwanda binjiye mu mazi y’u Burundi.
Nk’uko byatangajwe n’abari aho aba bafatiwe, ngo abafashwe ni abagande batatu n’umuzungukazi ukomoka muri Australia bivugwa ko barenze mu mazi y’u Rwanda bakisanga mu gice cya Nzove mu Burundi muri Giteranyi.
Nyuma yo gufatwa aba banyamahanga bagize bati:“Ntabwo twari tuzi imbibi hagati y’amazi y’ibihugu byombi na cyane ko nta bimenyetso bigaragara.”
Amakuru agera kuri SOSMedias avuga ko aba baraye kuri station ya polisi ya Muyinga ariko kuri ubu hakaba hatazwi aho baherereye.
Amakuru aturuka aha akavuga ko kubera umwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda, urujya n’uruza rwose mu Kiyaga cya Rweru rucungirwa hafi n’inzego z’umutekano.
Umwe mu bashinzwe umutekano akaba yavuze ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse rizagaragaza impamvu yo kwinjira kw’aba banyamahanga mu mazi y’u Burundi.