Perezida Paul Kagame yavuze ko ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga, agaragaza ko urubanza rw’abo kwa Rwigara rukwiye guharirwa inkiko kuko ntaho ruhuriye n’ibikorwa bya Francophonie.
Ni amagambo yasubije umunyamakuru w’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, wamubajije ku magambo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Michaëlle Jean, aheruka gutangaza ku rubanza rw’abo kwa Rwigara.
Ku wa 8 Ugushyingo nibwo Michaëlle yanditse kuri Twitter ko urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline, rukwiye gukurikiranwa mu buryo bw’umwihariko.
Ati “Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu’.”
Ni amagambo atarashimishije abanyarwanda benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bahita bagaragaza ko bamunenze mu buryo bweruye.
Ubwo yari i Paris kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yanenze amagambo ya Michaëlle, ko urubanza avuga ntaho ruhuriye na OIF. Ni umuryango abereye Umunyamabanga Mukuru kugeza muri Mutarama 2019, ubwo azasimburwa na Mushikiwabo Louise.
Yagize ati “Ubucamanza bwacu burigenga, buri muntu wese akwiye kubimenya (…) Iki kibazo ntaho gihuriye na Francophonie.”
Perezida Kagame yari yitabiriye umuhango wo kwibuka isozwa ry’Intambara ya Mbere y’Isi, wabereye i Paris mu Bufaransa. Yari umwe mu bakuru b‘ibihugu na za Guverinoma basaga 70 bari baturutse ku Isi yose.
Urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara hari abantu benshi bagiye bashaka kuruhuza n’impamvu za politiki, ariko u Rwanda ntirwigeze rubiha agaciro.
Diane ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu umwaka ushize, agahurira na nyina Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda. Mukangemanyi we yiharira icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.
Bombi Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 22 igihe urukiko rwaba rubahamije ibyaha baregwa, mu rubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza 2018.