• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Ubwanditsi 12 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa umutwe witwa Forces Populaires du Burundi – Urunani rw’Abanyagihugu, uvuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohoza igihugu hakoreshejwe intambara.

Ni nyuma y’aho uyu mutwe muri 2017 wari watangaje ko ugiye guhangana n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD kubera imiyoborere yayo.

Mu kiganiro Bogora Uburundi cyatambutse kuri radio Intwari Ijwi rya FPB y’uyu mutwe kuri iki Cyumweru, itariki 11 Ugushyingo, hagarutswe kuri uru rugamba rumaze imyaka rutegurwa rugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza n’abo bafatanyije.

Uyu mutwe wavuze ko wamenye ko ingabo z’igihugu zigomba kuba zihuriyemo Abarundi bose, akaba ari yo mpamvu bifatanyije n’abandi bafite umutima wo kurwanira no kurinda igihugu n’abaturage bagakora ihuriro bise ‘Urunani rw’Abanyagihugu’.

Icyifuzo cy’umutwe kuva washingwa ngo ni uko ingufu zashyirwa hamwe kugirango intsinzi izabashe kuboneka nk’uko byatangajwe na Gen. Major Jeremie Ntiranyibagira mu ijambo rye ryo gutangiza no gushyira ku mugaragaro umutwe wa FPB.

Icyo gihe Gen Ntiranyibagira akaba yaragize ati: “Umutwe wa FPB usabye abaturage bose gufatanya nta n’umwe uvuyemo, bakirinda ababatandukanya muri iki gihe igihugu cyacu kirimo guca mu bihe bigoye. Dufatanye mu nda tuzatsinda”.

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko uzi neza ko Perezida Nkurunziza n’itsinda bafatanyije bamaze kuba ibinani kandi bateguye kuva kera kwangiza.

Bati: “Kugirango tubateshe, ingufu z’abanyagihugu bose zirakenewe ari nayo mpamvu muri FPB twabitahuye kare twemera gushyira hamwe n’abandi duhuje icyerekezo n’umugambi wo kubohoza igihugu tukakijyana mu nzira y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umuntu wese no mu iterambere ridakumira, bityo habe gusaranganya ubutunzi bw’igihugu kuri bose nk’uko umucunguzi wa demokarasi Merchior Ndadaye yabyifuzaga ndetse n’uko umucunguzi w’ubwigenge, Louis Rwagasore yabyifuzaga.”

2018-11-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Addis Ababa: Perezida  Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Ubwanditsi 09 Feb 2019
Perezida Kagame yashimangiye  ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Perezida Kagame yashimangiye ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Ubwanditsi 13 Jan 2021
RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Ubwanditsi 18 Dec 2019

2 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    November 12, 20184:31 pm -

    INTAMBARA NI NTAMBARA !!KURWANA NUKURWANA
    UMUNTU YISHIMA ARUKO AYITSE NIZEREKO
    AZOHEREZA ABANABE BWAMBWE KURUGAMBA
    ATAZABAGUNGIKA BRUXELLES OU PARIS!!

    Subiza
  2. Dudu
    November 13, 201812:42 pm -

    Ndabona barashishuye!FPR n’iriya ntare barayishishuye muri FPR!
    FRONT PATRIOTIC RWANDAIS / FORCE POPULAIRE BURUNDAIS FPB

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we
Amakuru

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Ubwanditsi 26 Sep 2025
Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe
Amakuru

Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Ubwanditsi 13 Aug 2023
14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016
Mu Mahanga

14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016

Ubwanditsi 25 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru