Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa umutwe witwa Forces Populaires du Burundi – Urunani rw’Abanyagihugu, uvuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohoza igihugu hakoreshejwe intambara.
Ni nyuma y’aho uyu mutwe muri 2017 wari watangaje ko ugiye guhangana n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD kubera imiyoborere yayo.
Mu kiganiro Bogora Uburundi cyatambutse kuri radio Intwari Ijwi rya FPB y’uyu mutwe kuri iki Cyumweru, itariki 11 Ugushyingo, hagarutswe kuri uru rugamba rumaze imyaka rutegurwa rugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza n’abo bafatanyije.
Uyu mutwe wavuze ko wamenye ko ingabo z’igihugu zigomba kuba zihuriyemo Abarundi bose, akaba ari yo mpamvu bifatanyije n’abandi bafite umutima wo kurwanira no kurinda igihugu n’abaturage bagakora ihuriro bise ‘Urunani rw’Abanyagihugu’.
Icyifuzo cy’umutwe kuva washingwa ngo ni uko ingufu zashyirwa hamwe kugirango intsinzi izabashe kuboneka nk’uko byatangajwe na Gen. Major Jeremie Ntiranyibagira mu ijambo rye ryo gutangiza no gushyira ku mugaragaro umutwe wa FPB.
Icyo gihe Gen Ntiranyibagira akaba yaragize ati: “Umutwe wa FPB usabye abaturage bose gufatanya nta n’umwe uvuyemo, bakirinda ababatandukanya muri iki gihe igihugu cyacu kirimo guca mu bihe bigoye. Dufatanye mu nda tuzatsinda”.
Uyu mutwe ukomeza uvuga ko uzi neza ko Perezida Nkurunziza n’itsinda bafatanyije bamaze kuba ibinani kandi bateguye kuva kera kwangiza.
Bati: “Kugirango tubateshe, ingufu z’abanyagihugu bose zirakenewe ari nayo mpamvu muri FPB twabitahuye kare twemera gushyira hamwe n’abandi duhuje icyerekezo n’umugambi wo kubohoza igihugu tukakijyana mu nzira y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umuntu wese no mu iterambere ridakumira, bityo habe gusaranganya ubutunzi bw’igihugu kuri bose nk’uko umucunguzi wa demokarasi Merchior Ndadaye yabyifuzaga ndetse n’uko umucunguzi w’ubwigenge, Louis Rwagasore yabyifuzaga.”
RUGENDO
INTAMBARA NI NTAMBARA !!KURWANA NUKURWANA
UMUNTU YISHIMA ARUKO AYITSE NIZEREKO
AZOHEREZA ABANABE BWAMBWE KURUGAMBA
ATAZABAGUNGIKA BRUXELLES OU PARIS!!
Dudu
Ndabona barashishuye!FPR n’iriya ntare barayishishuye muri FPR!
FRONT PATRIOTIC RWANDAIS / FORCE POPULAIRE BURUNDAIS FPB