Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ku Isi, Yves Tébily Didier Drogba ategerejwe mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro igiye kubera i Kigali.
Iyi nama iteganyijwe kuba ku itariki 12-15 Ugushyingo 2018, ikazitabirwa nabarenga 3000 bo mu bihugu 110 barimo abayobozi bakomeye ku Isi n’abagore b’ibyitegererezo mu ngeri zitandukanye.
Iyi nama iziga ku ibyakozwe muri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwishimira ibyagezweho. U Rwanda nk’igihugu cyimakaje iyi gahunda yo kuboneza urubyaro.
Didier Drogba w’imyaka 40 agiye kuza mu Rwanda nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru, akaba yarasezeye ikipe yakiniraga ya Phoenix Rising itabashije gutwara igikombe cya USL (United Soccer League Cup) gikinirwa n’amakipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Amerika na Canada.
Didier Drogba yamamaye akinira Chelsea FC n’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire , yubatse izina igihe yakiniraga ikipe ya Chelsea FC aho yayitsindiye ibitego 157 mu mikino 341 mu 2004-2012, anayifasha gutwara ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Premier League na kimwe cya Champions League. Mu mikino 104 yakiniye ikipe y’igihugu ( Côte d’Ivoire) yayitsindiye ibitego 65.