• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye

Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye

Ubwanditsi 19 Aug 2016 Mu Rwanda

Kidumu ni umuhanzi w’umurundi unakunzwe hano mu Rwanda no mu karere akaba na mbere yuko u Burundi bujya mu bibazo umwaka ushize yiberaga mu gihugu cya Kenya.

Ubusanzwe yitwa Nimbona Jean Pierre ariko aho amariye kwiyumvamo igihangange mu kuririmba yiyita Kidum Kibido Kibuganizo.

Mu kwezi gutaha ambasade ya Kenya mu Burundi izaba ifite iminsi mikuru ikaba yaranatumiye Kidum Kibuganizo nk’umwe mu bazaba basusurutsa abazaba bari aho.

Hari ababuriye Kidum yuko aramutse aje mu Burundi azicwa ariko uwo mugabo ibyo yabiteye utwatsi avuga yuko adashobora kwicwa kuko we atari umunyapolitike, ngo atunzwe na muzika. Ngo kandi niba mu Burundi bica abitungiwe na muzika ari tayari gupfa ngo kandi azaba yishimiye kugwa mu gihugu cya se na sekuru.

-3705.jpg

Kidumu ashobora kuba imibare ayikora neza. Ubutegetsi bwa Nkurunziza akarere n’amahanga arabukurikiranye cyane muri buri bugome bukorera abaturage babwo n’ikindi kiremwamuntu kibarizwa ku butaka bw’u Burundi. Ubwo butegetsi buramutse bwishe Kidumu watumiwe na ambasade ya Kenya bwaba bwongeye ibibazo bwari busanzwe bufitanye n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) kandi bwakabaye bwifuza yuko uyu muryango utabukuraho amaboko !

Ariko Kidum agomba kuba ateta mu bikomeye. Niyo yapfa induru zikavuga ntabwo izo nduru zishobora kumuzura ! Yapfa Nkurunziza akikomereza gahunda ze nk’uko byagenze kuri Afsa Mossi, wari Depite w’u Burundi muri EALA, Jaques Bihozagara n’abandi.

-3703.jpg

Afsa Mossi ( RIP )

-3704.jpg

Nyakwigendera Bihozagara Jacques

Nubwo Kidumu avuga yuko atari umunyapolitike, bizwi neza yuko abanyapolitike ataribo bonyine bicwa mu Burundi kuko n’abaturage basanzwe bicwa. Kidum we afite umwihariko wo kuba yakwicwa kurusha n’abandi nka Mossi na Bikomagu. Kidumu koko ashobora kuba atari umunyapolitike kuko ubutegetsi bwa Nkurunziza bwaramuhaye ikiraka cyo guhanga no kuririmba indirimbo y’amatora y’ubushije akabyanga kandi yari gukuramo amafaranga.

-3706.jpg

Kidumu yaraburiwe aranga

Ayo matora Kidumu yanze kwamamaza n’amashyaka yo muri opozisiyo yanze kuyitabira nawe Bujumbura imufata nk’umuntu wa opozisiyo kandi icyo kikaba ari icyaha ubutegetsi bwa Nkurunziza bumaze kuziza benshi. Nta gitangaza rero na Kidum Kibido Kibuganizo akizize aramutse ahisemo kujya mu Burundi muri icyo gitaramo cy’abanyakenya. Na Afisa Mossi yishwe atangiye urugendo rwo kujya muri ambasade ya Tanzania aho yari yasezeranyijwe ubuhungiro !

Kayumba Casmiry

2016-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Ubwanditsi 03 Apr 2020
Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

RUSHYASHYA 29 Oct 2025
Rwakazina Marie Chantal ahigitse Henriette Murekatete ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Rwakazina Marie Chantal ahigitse Henriette Murekatete ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 25 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.
Amakuru

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Ubwanditsi 25 May 2021
Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka
Amakuru

Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Ubwanditsi 12 Sep 2016
Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25
Amakuru

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ubwanditsi 13 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru