Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yageze i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho azagirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu (Emir), Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani.
Aba bayobozi baherukaga kugirana ibiganiro ku wa 24 Nzeri 2018 i New York, ubwo bombi bari bitabiriye Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye.
Ibi biganiro byibanze ku buryo bwo gusigasira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubukungu, ishoramari n’ubukerarugendo.
Amir wa Qatar kandi yanaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo by’akarere no ku rwego mpuzamahanga, n’uruhare Qatar yagira mu gushyigikira umutekano n’ituze mu bihugu bihurira mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza.
Ku wa 18 Gashyantare 2018 Perezida Kagame yahuriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani i Munich mu Budage, baganira ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi, uburyo bayiteza imbere no gukuraho imbogamizi zihari.
Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Indege za Qatar Airways kandi zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.
Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.
Yashyizwe mu bikorwa nyuma y’aho mu mpera za 2014 na mbere y’aho hagaragaye abacuruza ibiyobyabwenge ndetse bamwe bafatiwe mu Rwanda kandi bahageze baciye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha muri Qatar bavuye muri Amerika y’Epfo.