Ku wa 20 Ugushyingo nibwo Général Major Aloys Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, asimbuye Gen. Fred Ibingira wari muri uyu mwanya kuva mu 2010.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko “Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Gen. Maj Aloys Muganga, Umugaba Mukuru w’Agatenyo w’Inkeragutabara.”
Mu buzima busanzwe Aloys G. Muganga ni umugabo wubatse ufite abana bane.
Mbere y’uko agirwa Umugaba Mukuru w’Agateganyo w’Inkeragutabara, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Burasirazuba.
Yakoze mu zindi nzego zitandukanye z’igisirikare zirimo nko kuba umukozi w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’igisikare muri EAC.
Gen. Maj Aloys G. Muganga yahawe imidali itandukanye mu nshingano yagiye akora neza mu gisirikare. Irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu n’indi.
Afite impamyabushobozi zijyanye n’amasomo ya gisirikare yakuye mu mashuri atandukanye nk’iryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryigisha intambara, United States of America War College (USAWC), mu 2007.
Afite kandi indi yahawe n’ishuri rya Gisirikare muri Kenya kimwe n’izindi zijyanye n’amasomo yakoze.
Yize muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye impamyabumenyi y’icyicaro cya gatatu cya Kaminuza mu gutegura imishinga.
Gen. Maj. Muganga ni umwe mu basirikare bakuru bazamuwe mu Ntera muri Mutarama uyu mwaka, ava ku ipeti rya Brigadier Général.
Icyo gihe ni nabwo Ibingira w’imyaka 54 yavuye ku ipeti rya Lieutenant Général akagirwa Général.
Iteka rya Perezida rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda, rigaragaza ko Inkeragutabara Gen. Maj. Muganga agiye kuyobora, zigizwe n’abanyarwanda binjira muri uwo mutwe ku bushake. Zigizwe n’Ingabo Zirwanira ku Butaka hamwe n’inzobere.
Inkeragutabara zirwanira ku butaka zibarirwa mu mitwe itanu iri mu Ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, naho iz’Inzobere zigizwe n’Ingabo n’abasivile bafite ubumenyi bwihariye nko mu by’imbunda n’imikorere yazo, amategeko, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubukanishi, gutwara imodoka cyangwa indege.
Abagize Inkeragutabara batoranywa mu bahoze mu gisirikare.