Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutaha mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku ngufu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abamaze kugera mu kigo cya Mutobo mu Majyaruguru y’u Rwanda bakaba barenga 1500.
Barimo abari abarwanyi ba FDLR, umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo. Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi ya Kisangani.
Biyongereye ku batahutse mu cyumweru gishize baturuka mu bice bya Kanyabayonga mu Ntara ya Équateur ndetse no mu gace ka Walungu.
Abatahuka babanza kubarurwa, abagore ukwabo n’abagabo ukwabo, abagabo bakavuga amapeti bari bafite mu gisirikare.
Ikindi kigaragara mu kubarura abatahuka, ni uko babazwa uduce bari batuyemo mbere yo guhunga igihugu mu myaka 24 ishize, nyuma bagasobanurirwa amazina mashya yitwa aho baturuka, dore ko henshi yagiye ahinduka.
Mu kigo cya Mutobo, byitezwe ko bazahamara amezi atatu.
Niho abahoze ari abarwanyi batahutse mu Rwanda bahererwa amahugurwa ajyanye n’uburere mboneragihugu, amateka y’u Rwanda ndetse n’uburyo bw’imiyoborere y’igihugu.
BBC itangaza ko abashinzwe gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, bavuga ko byinshi mu Rwanda byahindutse nyuma yaho bahungiye, ari nayo mpamvu bagomba kugira ibyo bigishwa.
Akanama k’igihugu gashinzwe icyo kibazo gatangaza ko mu bahoze ari abarwanyi, harimo abasubizwa mu gisirikare cy’igihugu, abandi bakigishwa imyuga no kwihangira imirimo ndetse bagahabwa n’ubufasha bwo kubashoboza gutangira ubuzima bushya.
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Nibyiza Cyane Nabandi Nibaze