• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo bakomeje gutaha mu Rwanda

Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo bakomeje gutaha mu Rwanda

Editorial 28 Nov 2018 Mu Rwanda

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutaha mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku ngufu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abamaze kugera mu kigo cya Mutobo mu Majyaruguru y’u Rwanda bakaba barenga 1500.

Barimo abari abarwanyi ba FDLR, umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo. Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi ya Kisangani.

Biyongereye ku batahutse mu cyumweru gishize baturuka mu bice bya Kanyabayonga mu Ntara ya Équateur ndetse no mu gace ka Walungu.

Abatahuka babanza kubarurwa, abagore ukwabo n’abagabo ukwabo, abagabo bakavuga amapeti bari bafite mu gisirikare.

Ikindi kigaragara mu kubarura abatahuka, ni uko babazwa uduce bari batuyemo mbere yo guhunga igihugu mu myaka 24 ishize, nyuma bagasobanurirwa amazina mashya yitwa aho baturuka, dore ko henshi yagiye ahinduka.

Benshi bemeza ko gutaha mu Rwanda byabateye ubwoba bigatuma leta ya Kongo ikoresha imbaraga. Bavuga ko babwirwaga ko nibagera mu Rwanda bazahita bicwa.

Mu kigo cya Mutobo, byitezwe ko bazahamara amezi atatu.

Niho abahoze ari abarwanyi batahutse mu Rwanda bahererwa amahugurwa ajyanye n’uburere mboneragihugu, amateka y’u Rwanda ndetse n’uburyo bw’imiyoborere y’igihugu.

BBC itangaza ko abashinzwe gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, bavuga ko byinshi mu Rwanda byahindutse nyuma yaho bahungiye, ari nayo mpamvu bagomba kugira ibyo bigishwa.

Akanama k’igihugu gashinzwe icyo kibazo gatangaza ko mu bahoze ari abarwanyi, harimo abasubizwa mu gisirikare cy’igihugu, abandi bakigishwa imyuga no kwihangira imirimo ndetse bagahabwa n’ubufasha bwo kubashoboza gutangira ubuzima bushya.

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR batahuka bari kumwe n’imiryango yabo

 

2018-11-28
Editorial

IZINDI NKURU

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Editorial 03 Sep 2019
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Editorial 17 Mar 2017
[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

Editorial 31 May 2017
Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Editorial 03 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    November 29, 201812:22 pm -

    Nibyiza Cyane Nabandi Nibaze

    Subiza

Leave a Reply to Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro
Amakuru

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Editorial 14 Mar 2023
Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa  cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo
Mu Mahanga

Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo

Editorial 03 Jan 2016
Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi
INKURU NYAMUKURU

Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Editorial 11 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru