• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?

U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?

Editorial 05 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yaho Nkurunziza yangiye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), leta y’u Burundi yatangiye gukura ibendera rya EAC ku mipaka yabwo.

Iki gikorwa cyatangiriye ku mipaka ya Nemba-gasenyi uhuza intara y’uburasirazuba bw’u Rwanda n’intara ya Kirundo mu Burundi ndetse na Ruhwa uhuza intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda n’intara ya Cibitoke mu Burundi.

Taliki ya 24 Ugushyingo, Nkurunziza abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe akaba na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yari itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa inyuma. Ibi byaje kuviramo iyi nama y’abakuru b’ibihugu gusubikwa kubera ko u Burundi bwaje kwanga kwitabira iyo nama.

Iyi nama yasubitswe mu gihe Museveni ari nawe uyobora EAC muri uyu mwaka, Perezida Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania wabakiriye, Minisitiri w’ubucuruzi, inganda na EAC muri Sudani y’Epfo Paul Moyom Akec, wari uhagarariye Perezida Salva Kiir Mayardit na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera wari uhagararariye Perezida Paul Kagame, bari bageze ahabera inama.

U Burundi ntibwanitabiriye inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, yabanjirije iyagombaga guhuza abakuru b’ibihugu.

Muri Nzeli, U Burundi bwari bwatangaje ko bushobora kuva mu muryango wa EAC kubera ugukoreshwa kw’ururimi rw’icyongereza mu bikorwa by’umuryango nkuko byari byatangajwe na Pascal Nyabenda, umukuru w’inteko nshingamategeko y’u Burundi wavuze ko icyo cyifuzo nikitubahirizwa u Burundi bushobora gusezera mu muryango w’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba.

Umupaka uhuriweho wa Ruhwa (One Stop Border Post) watangiye gukorerwamo n’inzego z’ibihugu byombi ku italiki ya 21 Nyakanga 2014 ariko ku ya 15 Ugushyingo 2016, inzego z’u Rwanda zivayo zigaruka mu nyubako bari basanzwe bakoreramo mbere umupaka utarahuzwa, ubwo ingabo z’u Burundi ndetse n’igipolisi byakoresheje ingufu mu gushyiraho camera haba k’uruhande u Rwanda rwakoreragaho haba no k’uruhande rwabo; impamvu nyamkuru yatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo kuva kuri uwo mupaka uhuriweho (OSBP) rugasubira mu nyubako rwakoreragamo kera. Byateje ikibazo mu Abaturage aho bavuga ko serivisi zisigaye zitinda ugereranyije na mbere.

                                                                      Umupaka wa Ruhwa (igice cy’u Burundi)

Taliki 13 Gashyantare 2012, bihagarariwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi,  u Rwanda n’u Burundi byasinye amazeserano yo guhuza imipaka ya Nemba na Gasenyi (one stop border post).

Abasesenguzi muri politiki bavuga ko u Burundi ibyo bukora byose bisa naho ari ibikorwa by’ubushotoranyi mu rwego rwo gukomeza kuyobya uburari, bukurura ibihugu byo mu karere mu bibazo byarwo ngo amahanga adakomeza kuvuga ku mahano abera imbere mu gihugu.

2018-12-05
Editorial

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Editorial 08 Feb 2018
Perezida Museveni  yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza

Perezida Museveni yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza

Editorial 27 Nov 2018
U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

Editorial 05 Apr 2018
Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Editorial 14 Feb 2020

Igitekerezo kimwe

  1. kikibanange
    December 8, 20182:26 pm -

    ariko uburundi muriyinsi busa nubwataye umutwe tu biragaragara .byabacanze harurunturuntu kbsa

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali
Amakuru

Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali

Editorial 02 May 2023
Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)
INKURU NYAMUKURU

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)

Editorial 12 Apr 2018
Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda
Amakuru

Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda

Editorial 28 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru