• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubwoba ni bwose mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Lusenda

Ubwoba ni bwose mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Lusenda

Ubwanditsi 04 Dec 2018 Mu Mahanga

Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatewe ubwoba n’imirwano y’inyeshyamba za Mai-Mai n’ingabo za Leta (FARDC).

Umuvugizi w’izi mpunzi, Niyibizi Faustin, avuga ko imirwano yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018, mu gasanteri ku bucuruzi ka Mboko, biba ngombwa ko ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara ndetse n’amashuri mu nkambi ya Lusenda arafungwa.

Ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Congo, umuvugizi wazo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Capt Kaseleka Dieudonne avuga ko FARDC yakozanyijeho n’inyeshyamba za Mai-Mai/Yakutumba, FNL iyobowe na Nzabampema ndetse na Mai Mai ya Sheikh Hassan, zayigabyeho ibitero i Mboko, muri Segiteri Tanganyika.

Nk’uko SOS/Burundi ibitangaza, uyu muvugizi w’ingabo ngo yemeje ko umusirikare umwe n’inyeshyamba ebyiri basize ubuzima muri iyi mirwano.

N’ubwo izi mpunzi zihangayikishijwe n’iyi mirwano yabereye hafi y’inkambi zirimo, zinatangaza ko zibayeho mu buzima bugoye nyuma y’aho ibizitunga byaturukaga muri Uvira bihagaze.

Mu kwezi k’ Ukwakira uyu mwaka, nabwo izi mpunzi zagaragaje ubwoba ziterwa n’uko ziri mu gace gakunze kubamo umutekano muke.

Ikinyamakuru Iwacu cy’i Burundi, kiganira na bamwe muri izi mpunzi, bagize bati ‘Dufite umutekano muke kandi n’imitima yacu igahora ihagaze, nijoro tuba twihebye,… turarembye kandi tumaze kurambirwa ubu buzima, twifuza ko twashyirwa ahatekanye.

Inkambi ya Lusenda iherereye muri Teritwari ya Fizi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba irimo impunzi zisaga ibihumbi 30 z’abarundi, zagiye zihunga igihugu mu bihe bitandukanye.

2018-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Ubwanditsi 27 May 2021
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Ubwanditsi 02 Dec 2022
Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Ubwanditsi 16 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)
INKURU NYAMUKURU

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)

Ubwanditsi 12 Apr 2018
Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se
Mu Rwanda

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC
IMIKINO

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Ubwanditsi 26 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru