Uwahoze ahagarariye ubugenzuzi bwa Banki Nkuru ya Uganda (BoU) kuri ubu ari mu mazi abira nyuma yo guhatwa ibibazo n’inteko nshingamategeko iri gukoreshwa nk’igikoresho cya Museveni ngo abangamirwe nyuma y’uko uyu mugore ananirije Museveni n’agatsiko ke karimo Salim Saleh kunyereza umutungo wa Uganda biciye muri bank zikorera muri Uganda.
Justine Bagyenda, utajya wivanga mu bya Politiki yirukanywe mu kazi mu buryo bunyuranije n’amategeko na Guverineri Emmanuel Tumissime Mutebile ukuriye Bank Nkuru y’Igihugu cya Uganda kubera ibibazo byihariye, amwirukana adakurikije amategeko, akoresheje imbaraga ze nk’igikoresho cy’abanyabubasha barimo na Perezida Museveni, urukiko rumusubiza mu kazi.
Muri gahunda yo gushaka kumubuza amahwemo, Leta ya Uganda yabanje kumuharabika ko yakoresheje pasiporo y’u Rwanda ahunga igihugu ndetse ko n’umuryango we ushaka guhunga. Ibi siko biri kuko Bagyenda yandikiye inteko nshingamategeko ko atazashobora kuyitaba kuko yari afite urugendo taliki 22 Ugushyingo kandi azagaruka, ari nabyo yakoze anabasha kwitaba inteko nshinga mategeko nk’uko yari yabyanditse mu rwandiko rwe yandikiye inteko nshingamategeko ya Uganda.
Nyirabayazana w’ibi byose ni ikibazo cy’igihombo cya Crane Bank, yitirirwa umunyemari w’umuhinde Sudhir Ruparelia, asangiye n’umuryango wa Perezida Museveni harimo cyane cyane Salim Saleh, ibi bibazo byatangiye Nyuma y’aho imicungire yayo yeguriwe Banki Nkuru ya Uganda kubera igihombo gikomeye yagaragayemo. Banki Nkuru ya Uganda yaje gufata icyemezo cyo kugurisha Crane Bank. Ariko nyuma itegeka no kugurisha n’imitungo yayo ngo kuko yari igamije gutuma haboneka umushoramari wo kuyikura mu gihombo no kuzamura imari shingiro yayo yari imaze kujya munsi ya 50% y’iteganywa n’itegeko.
Umudepite ukuriye ipereza Abdu Kantuntu, Guverineri Emmanuel Tumissime Mutebile, na Justin Bagyenda
Itohoza rigaragaza ko uyu wari umugambi wa Museveni na Salim Saleh wari ugamije guhombya Crane Bank no kwigarurira imitungo yayo nyuma yo kugurishwa mu gihombo, kandi banategeka Banki Nkuru ya Uganda ku gurisha Crane Bank, hutihuti inategekwa ko n’ imitungo yayo igurishwa. Iyo mitungo yayo yaje kugurishwa ku mafaranga make cyane mu kiswe cyamura nyamara itarigeze ibaho kandi ugurwa n’indi Bank yitwa Dfcu Bank, nayo ya Museveni na Salim Saleh, ari nayo yeguriwe Crane Bank.
Ni mugihe abantu ba Crane Bank, barimo na Sudhir Ruparelia bagaragazaga ko bari bafite amafaranga ahagije yo kwishyura amadeni kandi na banki ikongera igakora neza. Ibyo na auditeur general yari yabigaragaje nyuma yaho hakozwe Audit, basanga Banki Nkuru ya Uganda yarahemukiye iyo Banki ikayigurisha mu buryo budasobanutse, ngicyo icyatumye n’umuhinde Sudhir Ruparelia atinyuka agana inkiko. Amakuru ava Uganda avuga ko iki gihombo cyatewe na Perezida Museveni cyane cyane murumuna we Salim Saleh, wafashe umutungo wayo akawutwara muzindi business cyane ko niyo mitungo ya Crane Bank nibo bayiguze mukiswe cyamunara kandi itarabayeho.
Iki gitutu cyo kugurisha iyi banki kikaba cyarakuruye impaka ndende hagati ya Guverinoma n’inteko ishinga amategeko hasyhirwaho icukumbura kucyaba cyarateye igihombo bigatuma Banki Nkuru ya Uganda ifata icyemozo cyo kuyigurisha kandi ikanemeza ko n’imitungo yayo igomba kugurishwa ngo hishyurwe igihombo. Mu gihe ba ny’iri Crane Bank bo bagaragazaga ko niba icyo cyemezo gifashwe gutyo bareka bakigurishiriza basi iyo mitungo ya banki kuko yarimo agatubutse, bakiyishyirira igihombo, ariko biba iby’ubusa byose biragurishwa kugitugu cy’abanyabubasha bafatanyije na Banki Nkuru ya Uganda, kandi n’ imitungo yayo igurwa nabo.
Iyi banki yatangiye gucungwa na Banki Nkuru ya Uganda mu Ukwakira 2016. Bamwe mu banyamigabane bayo barimo Salim Saleh na Amama Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu n’abandi bahagarariye inyungu za Museveni bagiye gutambamira ugurishwa rya Crane Bank mu rukiko ariko mu kujijisha kuko wari umugambi wari waracuzwe na Museveni ndetse nyuma aza no kugonganisha inzego za Leta, ategeka inteko gukurikirana iki kibazo cy’igihombo cya Crane Bank kandi aba Minisitiri bari bamugiriye inama yo kubihagarika, Museveni aranga agendereye kugerekaho urusyo rushyuye Bagyenda ushinjwa kunyereza akayabo ka miriyali 20 z’amashilingi ya Uganda ngo basanze kuri kanti ye.
Gen. Salim Saleh, ukuriye udutsiko tw’ubujura mu kunyereza ubutunzi bw’igihugu cya Uganda
Igihombo gikomeye aya ma banki y’ubucuruzi agira aterwa ahanini n’inguzanyo zihabwa abayobozi muri Uganda ku buryo budasobanutse ndetse amafaranga bahabwa akaruta ubushobozi bw’izi banki ziba zitakigira ijambo, ari nacyo Bagyenda wahoze akuriye ubugenzuzi bwa banki nkuru ya Uganda yangaga bigatuma bashaka kumwikiza ngo bakingire ikibaba amakosa yabo.
Abakurikiranira hafi politiki muri Uganda bavuga ko Museveni n’agatsiko ke bakomeje kubangamira Justine Bagyenda kubera kubabangamira muri gahunda zabo zo kwivanga mu micungire ya za banki muri Uganda kubera amafaranga baba babitsemo, bikaziteza ikibazo gikomeye cy’imicungire idahwitse ituma izi banki zihomba bikaziviramo gutezwa cyamunara cyangwa se gucungwa na banki nkuru ya Uganda.
Bagyenda arazira kwitambika no kuvugisha ukuri kubyabaye, ukuntu abo banyabubasha babigizemo uruhare mu guhombya Crane Bank no kugurisha imitungo yayo ku mafaranga make bagamije kwiba amafaranga y’abanya uganda, ngo n’ubwo bimeze gutyo ibi byose babigezeho bakoresheje igikoresho cyabo Sudhir Ruparelia, uvugwa cyane muri Mafia zose zikorwa n’abayobozi ba Uganda cyane cyane Salim Saleh, uzwiho n’ubucuruzi bw’amafaranga bukorwa mu buriganya bakunze kwita bank lambert zo kurwego rwo hejuru. Uyu Sudiri birazwi ko ari igikoresho cya Leta mu kwiba amafaranga y’ abaturage.
Sudhir Ruparelia, igikoresho cya Salim Saleh muri Mafia zo kunyereza amafaranga y’igihugu
Igiteye impungenge ariko n’uko iyi Bank [ Crane Bank ] ifite ishami mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, mugihe ifite ibibazo muri Uganda kubera ko banyirayo ari nabo bayiguze mukiswe cyamunara kandi ari nabo bibye amafaranga y’abakiriya. Ubwo se iyi banki yakwizerwa ate ? Ni mugihe hari andi makuru avuga ko Crane bank ishami rya Kigali yaba yaraguzwe na Commercial Bank of Afrika yo muri Kenya, bibaye aribyo byaba ari mahire, ariko ibaye ikiri mu maboko y’abayihombeje muri Uganda, byaba ari ikibazo kuko abo ni nabo biba amafaranga y’abaturage muri Uganda.
Kwiba amafranga y’abakiriya mu ma banki ya Uganda bikorwa n’ubuyobozi bwo hejuru muri Uganda kuburyo ntawagira icyo abikoraho, aho amafaranga y’abaturage ajyanwa muri Business zabo zindi bigatera igihombo kuburyo banki ijya mu madeni menshi bikaza kurangira igurishirijwe kandi ikagurwa n’ubundi nababandi bayihombeje aribo ba Salim Saleh na Museveni.
RUGENDO
MUNYAMAKURU NKUBAZE MUSEVENI NA SALEH BAGUTWAYE IKI?
RUSHYASHYA MUTANIYEHE NA RTLM YO KUNGOMA
YA HABYARIMANA?
Bikorimana Mubarak
Ubwose wowe uvuze iki? Wumvise haruwo ahimbye amazina cg haruwo abwirije gufata umuho ngo ateme mugenziwe???? Ntugasanishe ibitazigera bisa!!!
katsibwenene
wumve nkome. Nzabandora ni mwene serwakira. iyo urebuzwa mu rugo rw’abandi uba uri injajwa ntakindi