Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, Albert Shingiro, arashinja Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kwivanga mu bibazo bya politiki by’igihugu cye, akavuga ko nta n’umwe ukwiye kubikora atatumiwe.
Guverinoma y’u Burundi iyobowe na Perezida Nkurunziza iherutse gusohora impapuro mpuzanahanga zo guta muri yombi abashinjwa uruhare mu iyicwa rya Melchior Ndadaye, perezida wa mbere w’u Burundi watowe mu nzira ya demokarasi akicwa atamaze umwaka ku butegetsi mu 1993.
Pierre Buyoya wigeze kuyobora u Burundi n’abandi bantu 11 bari bakuru mu nzego z’umutekano n’abasivili 5 bari inshuti za hafi za Buyoya nibo bashyiriweho izi mpapuro zibata muri yombi n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi.
Iyi Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yahise igaragaza ko itanyuzwe n’iki cyemezo cya Leta y’u Burundi, maze kuri uyu wa gatandatu ushize, isohora itangazo rihamagarira Guverinoma y’u Burundi kwirinda uburyo bwose bw’ubutabera bushobora kubangamira inzira y’amahoro n’amasezerano arimo aragerwaho mu gihugu.
Itangazo ry’iyi komisiyo ryashyizweho umukono na chairman wayo, Moussa Faki Mahamat naryo ryarakaje abategetsi b’u Burundi maze Ambasaderi Albert Shingiro abinyujije kuri twitter agira ati: “Abayobozi b’u Burundi bizeye ko Komisiyo ya A.U irimo gutera intambwe mu kurinda uwahoze ari perezida, Pierre Buyoya, wategetse igihugu hagati y’1987-1993 no mu 1996-2003, ubu akaba ahagarariye Afurika Yunze Ubumwe muri Mali.”
Yakomeje avuga ko kutivanga mu bibazo by’imbere by’ikindi gihugu bikwiye gukomeza kuba ihame mu mibanire y’ibihugu, iri hame bakaba baryubaha kubw’ibyo n’abandi bakaba bakwiye kuryubaha.
Yongeyeho ko ahazaza ha politiki y’u Burundi hareba Abarundi ubwabo kandi bamaze gukura mu bya politiki ku buryo bashobora kwita ku bibazo byabo nta muntu wo hanze byivanzemo yaba imiryango mpuzamahanga cyangwa ibindi bihugu.
Yaboneyeho gusaba Umuryango Mpuzamahanga kureka gufata u Burundi nk’umwana wivanga mu bibazo byabwo bya politiki kandi batatumiwe.
Iyicwa rya Ndadaye mu 1993 ryakurikiwe n’intambara hagati y’abaturage yabaye kuva muri uyu mwaka kugeza mu 2006, abantu basaga 300,000 bakaba barayisemo ubuzima.