Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko adateganya kuva ku butegetsi mu gihe ibibazo by’iterambere n’umutekano byugarije Afurika bitaracocwa birambye.
Ni amagambo yatangarije abayobozi b’amashyaka ya politiki muri Uganda mu nama iyahuza mu kiganiro kizwi nka “Inter-Party Organisation for Dialogue (IPOD)” yabereye mu Mujyi wa Kampala ku wa 12 Ukuboza 2018.
Perezida Museveni yababwiye ko adateganya kuva ku butegetsi ndetse bakwiye kwibagirwa ibyo kubuhererekanya.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida Museveni uhagarariye Ishyaka riri ku Butegetsi muri Uganda rya NRM n’abayobora amashyaka atavuga rumwe na Leta barimo Jimmy Akena wa People’s Congress (UPC); Norbert Mao wa Democratic Party (DP) na Asuman Basalirwa wa Justice Forum (Jeema).
Ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC) ntiryitabiriye iyi nama rivuga ko leta yahonyoye uburenganzira bwaryo.
Monitor yanditse ko iyi nama yanitabiriwe n’abanyamabanga bakuru b’amashyaka, abagize sosiyete sivile n’ihuriro ry’amadini muri Uganda, abasaza bagize akanama k’inararibonye n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Justice Simon Byabakama.
Yasuzumiwemo ingingo zibanze ku kwagura imikorere y’amashyaka ya politiki, kwiga ku mavugurura y’itegeko nshinga agamije kunoza imikorere iyahuza, kuzamura uruhare rwayo mu bikorwa bya politiki no kunoza imiyoborere, uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amategeko.
Imyanzuro y’ibyaganiriweho yoherejwe ku bazayigaho mbere yo kuyemeza mu nama yo ku wa 15 Gicurasi 2019.
Museveni w’imyaka 74 ayoboye Uganda kuva mu 1986. Mu ntangiriro z’umwaka utaha azaba yujuje imyaka 33 ari ku butegetsi.
Umuyobozi w’Ishyaka rya DP, Norbert Mao n’uyobora Justice Forum (Jeema), Asuman Basalirwa, bavuze ko bategereje umunsi Museveni azajya mu birori byo kurahiza umusimbura we, akanamuha ububasha.
Perezida Museveni yabasubije ko bakwiye guhindura inzozi zabo niba batekereza ko azava ku butegetsi vuba.
Yavuze ko impamvu yinjiye muri politiki ari ukurwana urugamba rw’iterambere no kugarurira Afurika umutekano yambuwe n’abakoloni batsinze abami batari bafite ubwirinzi buhagije.
Yagize ati “Numvise abantu barimo Mao bavuga ibyo guhererekanya ubuyobozi. Ni gute bashaka kwicara bakareba Museveni atanga ubutegetsi?”
Museveni uvuga ko nta zindi nyungu afite muri politiki kuko ari umworozi, yababajije abayobozi bashya bashaka gutora umwihariko bazazana.
Ati “Nk’umunyapolitiki aho kuvuga ku hazaza ha Afurika, urita ku bintu bito, amatora, ni inde uzatorwa. Niyo mpamvu navuze ko nkifite imbaraga, nzakomeza. Niko mbyumva ko ntashobora kuva ku butegetsi mu gihe ibibazo byari bigiye gushyira Afurika mu manga bitararangira.”
Muri Kanama 2018 Uganda yashinjwe guhohotera no gukorera iyicarubozo abadepite barimo Robert Kyagulanyi [Bobi Wine], Francis Zaake, Gerald Karuhanga, Paul Mwiru na Kassiano Wadri mu matora y’uhagararira agace ka Arua mu Nteko Ishinga Amategeko.
Basalirwa yavuze ko “Twaje hano ngo duhabwe icyizere ko nta hohoterwa abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bazongera gukorerwa ku buryo nitunava mu gihugu tuzajya tubyishimira. Ni ukutwizeza ko nta gutabwa muri yombi cyangwa gufungwa mu gihe iperereza rikomeje bizongera kubaho.”
Museveni yemeranyije n’abayobozi b’amashyaka batavuga rumwe ku kibazo cy’iyicarubozo, ubwisanzure bwo gukorana mu gihe byubahirije amategeko.
Yanashimangiye ko nta tabwa muri yombi n’ifungwa rizabaho mbere y’iperereza ryimbitse.