• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Ubwanditsi 13 Dec 2018 IMIKINO

Amateka yakomeje kwandikwa, imyaka ibiri n’amezi arindwi Rayon Sports iyimaze idatsinda APR FC muri shampiyona ndetse ishobora kwiyongera kuko yongeye gutsindwa 2-1 birimo igitego cy’intsinzi cyabonetse ku munota wa nyuma.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, hari byinshi abakunzi b’umupira w’amaguru batabonye ariko byinjiye mu mateka y’uyu mukino.

Itsinda ry’abanyamakuru b’imikino ba IGIHE,  dukesha iyi nkuru, bagukusanyirije ibintu bitanu wazirikana kuri uyu mukino waraje mu marira abafana ba Rayon Sports.

Issa Bigirimana yinjiye mu mateka 

Rutahizamu ukomoka i Burundi wageze muri APR FC muri 2013, akomeje kubabaza abakunzi ba Rayon Sports kuko nubwo adasanzwe atsinda ibitego byinshi muri shampiyona, iyo ageze kuri mukeba asya atanzitse.

Mu makipe make atsinda kuko igitego cya mbere yatsinze Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 cyabaye icya gatanu yinjije mu izamu ryayo.

Issa Bigirimana yakuyeho agahigo ka Masudi Djuma wari umukinnyi wa APR FC watsinze Rayon Sports ibitego byinshi kuko ubu bose baranganya ibitego bitanu muri uyu mukino w’amateka.

Michael Sarpong yabaye uwa mbere utsinze APR FC igitego mu mikino 10 ishize y’amarushanwa ya FERWAFA

APR FC yari imaze imikino icyenda y’amarushanwa ya FERWAFA, irimo umunani ya shampiyona n’umwe wa Super Cup itinjizwa igitego ahubwo itsinda 2-0 gusa.
Yaherukaga kwinjizwa igitego tariki 15 Kamena 2018 nabwo mu mukino batsinzemo Rayon Sports 2-1, impozamarira ya Rayon Sports yari yatsinzwe na Kwizera Pierrot none bisabye amezi atandatu ngo iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, yinjizwe igitego cyatsinzwe n’Umunya-Ghana Michael Sarpong.

Michel Rusheshangoga yibukije abakunzi ba APR FC ko akiri umwana wabo

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Michel Rusheshangoga yakiniye APR FC kuva 2012 kugera 2017 anyura muri Singida United yo muri Tanzania, umwaka umwe yongera gusinyira APR FC tariki 15 Kanama 2018.

Kuva yayigarukamo yari atarabona umwanya wo gukina kuko ku mwanya we hakina Ombolenga Fitina uri mu bihe byiza.

Mu mukino bakinnye na Rayon Sports yagiye mu kibuga asimbuye Issa Bigirimana ku munota wa 82. Byamusabye iminota icumi gusa ngo atsindire ikipe ye igitego cy’intsinzi ku ishoti rya kure mu minota mike yari ahawe kuko mu mikino irindwi ya shampiyona yabanje nta mwanya yahabwaga.

Amakarita atukura akomeje kuba menshi mu mikino iyihuza na Rayon Sports

Uyu mukino uhuza abakeba muri shampiyona y’u Rwanda ukunze gukorwamo amakosa menshi atuma abasifuzi baha abakinnyi amakarita menshi arimo n’atukura kuko n’umukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports, yawurangije ari abakinnyi bake kubera ikarita itukura yahawe Nizeyimana Mirafa ku munota wa 60 w’umukino.

Abakinnyi ba APR FC ntibakunze guhirwa kuko mu mikino irindwi iheruka guhuza aya makipe yombi irimo ine ya shampiyona, ibiri y’Irushanwa ry’Agaciro umwe wa Super Cup babonyemo amakarita atukura atanu, arimo abiri yahawe Muhadjiri Hakizimana, n’ayahawe Imran Nshimiyimana, Herve Rugwiro na Nizeyimana Mirafa.

Imifanire idasanzwe ku bafana ba APR FC

Abafana ba Rayon Sports kubera ubwinshi bwabo nibo bamenyereweho kuzana udushya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ariko mu mukino batsinzwemo na APR FC bakosowe n’itsinda ry’abafana bitwa ‘Intare za APR FC’, bazanye agashya ko gucana ibyotsi by’amabara bisanzwe bimenyerewe mu bihugu by’Abarabu.

Imifanire yo ku rwego rwo hejuru yari inogeye ijisho

2018-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021
Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United – Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United – Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 21 Feb 2025
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 05 May 2021
Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 16 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32
Amakuru

Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32

Ubwanditsi 26 Jul 2021
Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi

Ubwanditsi 15 May 2016
Umugore yaguye igihumure nyuma yo gutsindira itike yo kuziyamamariza mu ishyaka Uhuru Kenyatta ayobora
Mu Rwanda

Umugore yaguye igihumure nyuma yo gutsindira itike yo kuziyamamariza mu ishyaka Uhuru Kenyatta ayobora

Ubwanditsi 01 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru