• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018
P

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Editorial 13 Dec 2018 UBUKUNGU

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutse ku rugero rwa 7.7%, aho wari ufite agaciro ka miliyari 2.062 Frw zivuye kuri miliyari 1.927 Frw mu gihembwe nk’iki cya 2017.

Uku kwiyongera kwatewe ahanini n’umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku ku rugero rwa 5%, umusaruro w’inganda uzamuka ku 12%, naho umusaruro w’urwego rwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 7%.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Umuyobozi wa NISR, Murangwa Yusuf, yatangazaga umusaruro mbumbe w’u Rwanda muri Nyakanga- Nzeri 2018, yavuze ko ubukungu buhagaze neza ugereranyije n’umwaka ushize kuko uyu munsi ubwubatsi n’ubucuruzi budandaza bihagaze neza ugereranyije n’icyo gihe.

Ati “Muri rusange tubona ubukungu buhagaze neza kuzamuka 7.7%, muri iki gihembwe dukurikije uko byari bimeze umwaka ushize, ubukungu bwari bwaragabanutse buzamuka ku gipimo cyo hasi, ubungubu tukaba tubona ko ibyatumye umwaka ushize cyane cyane ubwubatsi, ubucuruzi budandaza n’ubucuruzi buranguza byarazamukaga gahoro cyane, ubungubu bikaba bizamuka neza”.

Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereye ku rugero rwa 3% uw’ibihingwa ngengabukungu uzamukaho 6% bitewe ahanini n’ubuhinzi bw’icyayi bwazamutseho 21% n’ikawa igabanukaho 1%.

Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe n’ubwiyongere bw’umusaruro w’icyiciro cy’inganda zitunganya ibintu binyuranye wiyongereyeho ku rugero rwa 12%, ndetse n’uw’ibikorwa by’ubwubatsi wiyongereyeho 17% hamwe n’uw’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutse ku rugero rwa 10%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibinyobwa wazamutse ku rugero rwa 15%, mu gihe uw’izitunganya ibikoresho by’ubwubatsi bikoze mu byuma wazamutse ku rugero rwa 42% naho uw’inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku mpu uzamuka ku rugero rwa 17%.

Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutse ku rugero rwa 7%. Izamuka ry’umusaruro wa serivisi ryatewe n’izamuka ry’umusaruro ukomoka ku bucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho ku rugero rwa 12%, serivisi z’ubwikorezi zazamutseho 17% bitewe n’izamuka ry’umusaruro w’ubwikorezi bwo mu kirere wazamutse ku rugero rwa 32%.

Umusaruro w’ibikorwa by’itumanaho wazamutse ku rugero rwa 17%, uwa serivisi by’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 8%, naho uw’amahoteli na resitora uzamukaho 13%.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko izamuka ry’ubukungu mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ryari 10.6%, mu cya kabiri riba 6.7% none mu cya gatatu rikaba ari 7.7% byerekana ko intego y’uko ubukungu buzazamukaho 7.2% ku mwaka izagerwaho.

2018-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero

Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero

Editorial 08 Jan 2019
Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City

Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City

Editorial 12 Dec 2018
Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Editorial 24 Dec 2018
RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017

RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017

Editorial 31 Jan 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru