Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutse ku rugero rwa 7.7%, aho wari ufite agaciro ka miliyari 2.062 Frw zivuye kuri miliyari 1.927 Frw mu gihembwe nk’iki cya 2017.
Uku kwiyongera kwatewe ahanini n’umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku ku rugero rwa 5%, umusaruro w’inganda uzamuka ku 12%, naho umusaruro w’urwego rwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 7%.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo Umuyobozi wa NISR, Murangwa Yusuf, yatangazaga umusaruro mbumbe w’u Rwanda muri Nyakanga- Nzeri 2018, yavuze ko ubukungu buhagaze neza ugereranyije n’umwaka ushize kuko uyu munsi ubwubatsi n’ubucuruzi budandaza bihagaze neza ugereranyije n’icyo gihe.
Ati “Muri rusange tubona ubukungu buhagaze neza kuzamuka 7.7%, muri iki gihembwe dukurikije uko byari bimeze umwaka ushize, ubukungu bwari bwaragabanutse buzamuka ku gipimo cyo hasi, ubungubu tukaba tubona ko ibyatumye umwaka ushize cyane cyane ubwubatsi, ubucuruzi budandaza n’ubucuruzi buranguza byarazamukaga gahoro cyane, ubungubu bikaba bizamuka neza”.
Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereye ku rugero rwa 3% uw’ibihingwa ngengabukungu uzamukaho 6% bitewe ahanini n’ubuhinzi bw’icyayi bwazamutseho 21% n’ikawa igabanukaho 1%.
Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe n’ubwiyongere bw’umusaruro w’icyiciro cy’inganda zitunganya ibintu binyuranye wiyongereyeho ku rugero rwa 12%, ndetse n’uw’ibikorwa by’ubwubatsi wiyongereyeho 17% hamwe n’uw’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutse ku rugero rwa 10%.
Umusaruro w’inganda zitunganya ibinyobwa wazamutse ku rugero rwa 15%, mu gihe uw’izitunganya ibikoresho by’ubwubatsi bikoze mu byuma wazamutse ku rugero rwa 42% naho uw’inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku mpu uzamuka ku rugero rwa 17%.
Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutse ku rugero rwa 7%. Izamuka ry’umusaruro wa serivisi ryatewe n’izamuka ry’umusaruro ukomoka ku bucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho ku rugero rwa 12%, serivisi z’ubwikorezi zazamutseho 17% bitewe n’izamuka ry’umusaruro w’ubwikorezi bwo mu kirere wazamutse ku rugero rwa 32%.
Umusaruro w’ibikorwa by’itumanaho wazamutse ku rugero rwa 17%, uwa serivisi by’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 8%, naho uw’amahoteli na resitora uzamukaho 13%.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko izamuka ry’ubukungu mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ryari 10.6%, mu cya kabiri riba 6.7% none mu cya gatatu rikaba ari 7.7% byerekana ko intego y’uko ubukungu buzazamukaho 7.2% ku mwaka izagerwaho.