Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubwikorezi bw’indege ku Isi, IATA, ryatangaje ko mu 2019, Sosiyete Nyafurika zitwara abantu n’ibintu mu ndege zishobora kuzagira igihombo cya miliyoni 300 z’amadolari.
Aya mafaranga ariko ni make ugereranyije n’igihombo cya miliyoni 400 z’amadolari izi sosiyete zagize muri uyu mwaka wa 2018.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, IATA ivuga ko byitezwe ko mu 2019, kuri buri mugenzi hazajya habarwa igihombo cy’amadolari 3.51.
Ibi bizatuma Afurika ititwara neza ku isoko mpuzamahanga ryitezweho kuzunguka miliyari 35.5$, avuye kuri miliyari 32.3$ zabonetse mu 2019.
Uku kwiyongera kw’inyungu iva mu bwikorezi bw’indege ngo bizaturuka ku imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, n’ubukungu buhagaze neza n’ubwo buzazamuka ku muvuduko muke cyane wa 3.1%.
N’ubwo byitezweho ko 2019 izaba umwaka wa 10 ubwikorezi bw’indege bukomeza gutera imbere mu buryo bwikurikiranya, Umuyobozi Mukuru wa IATA, Alexander de Juniac avuga ko sosiyete Nyafurika nazo zizakomeza kuzamuka ariko ku muvuduko uri hasi cyane.
IATA ivuga ko hari ibintu byinshi bishobora gukoma mu nkokora iyi mikorere ibyara inyungu birimo intambara z’ubucuruzi, gahunda y’u Bwongereza yo kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit) n’ibindi.
IATA igira inama guverinoma zo muri Afurika kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo zirusheho kwizera inyungu irambye ituruka mu bwikorezi bw’indege.
Ikindi ni uko ibihugu byose bishishikarizwa gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga kurengera ikirere, bishyira mu bikorwa amasezerano ku kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (Carbon Offsetting and Reduction Scheme for International Aviation), yitezweho kuba yatanze umusaruro ufatika mu 2050.
Mu 2019 kandi byitezwe ko abagera kuri miliyari 4.59 aribo bazakora ingendo mu ndege bavuye kuri miliyari 4.34 bagaragaye mu 2018.
Ni mu gihe imizigo yitezweho kugera kuri toni miliyari 65.9 zivuye kuri miliyari 63.7 mu 2018.