• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

Ubwanditsi 17 Dec 2018 POLITIKI

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende, ari nawe uyoboye itsinda ry’itumanaho mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Emmanuel Shadary, kuri uyu wa gatanu, itariki 14 Ukuboza mu kiganiro n’itangazamakuru yagarutse ku mvururu zavutse mu kwiyamamaza I kalemie, Lubumbashi ndetse n’I Kinshasa kuwa Kane, aho ububiko bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora bwafashwe n’inkongi y’umuriro. Nubwo atashinjije umukandida w’ihuriro Lamuka uruhare muri ibi, yamushinjije gushaka guhungabanya inzira y’amatora.

Kuri Lambert Mende, ngo imbogamizi umukandida Martin Fayulu adasiba kuvuga kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira bigatuma n’itsinda rye ritanga ikirego kuri uyu wa Gatanu, byose ngo ni ibihimbano. Minisitiri Mende ashinja umukandida Fayulu kuba ashaka kuzatuma amatora ataba ndetse adashaka kuzayatsinda. Yavuze ko Fayulu atiyamamaza ahubwo ategura uko azanga kwemera ibizava mu matora.

Ku kijyanye n’inkongi y’umuriro iherutse kwibasira kuri uyu wa Kane ushize ububiko bwa komisiyo y’igihugu y’amatora I Kinshasa, Lambert Mende yasabye ko hategerezwa ibizava mu iperereza mbere yo gufata umwanzuro, yibutsa ko kuri uru rwego igipolisi kibishinzwe kiri gukurikirana ababa baragize uruhare muri iki gikorwa.

Ibyo Mende yatangaje ariko nk’uko iyi nkuru ya RFI ivuga, ngo byatumye benshi basubiza amaso inyuma bibuka ibyigeze gutangazwa muri Nzeri kuri twitter na Olivier Kamitatu, ushinzwe itumanaho mu bikorwa byo kwamamaza Martin Fayulu, aho yanditse ko niba perezida wa komisiyo y’amatora (CENI) yariyemeje kuzifashisha mudasobwa 100,000 mu kwiba amajwi, agomba no gushyira umupolisi kuri buri mudasobwa kugirango zitazashya.

Ibyo minisitiri Lambert Mende yatangaje kandi byaje bikurikira itangazo ry’ihuriro ry’abashigikiye ubutegetsi (Front Commun) bashinjije umukandida Martin Fayulu kuba inyuma y’iyi nkongi y’umuriro yangije imashini zisaga 7,000.

Ibi biravugwa mu gihe biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azaba kuwa 23 Ukuboza 2018, nyuma y’aho yabanje kujya yimurwa guhera mu 2016 manda ya perezida Kabila yarangira, ariko ubutegetsi bukaba bwaragiye butanga impamvu zituma ayo matora atarabaye kuva icyo gihe zirimo iz’ubushobozi n’umutekano.

2018-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Ubwanditsi 01 Jun 2019
Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Ubwanditsi 08 Apr 2024
Ese Perezida Nkurunziza w’u Burundi azitabira umwiherero wo kuri 22 gashyanta I kampala?

Ese Perezida Nkurunziza w’u Burundi azitabira umwiherero wo kuri 22 gashyanta I kampala?

Ubwanditsi 05 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza
Mu Rwanda

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Ubwanditsi 22 Jul 2017
IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima
Mu Mahanga

IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu
INKURU NYAMUKURU

Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 26 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru