Abasirikare babiri ba Repubulika iiharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR nyuma y’aho babiri mu bayobozi bayo baterewe muri yombi ku mupaka wa Congo na Uganda nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere, iitariki 17 Ukuboza n’umuvugizi w’igisirikare.
Amakuru dukesha AFP aravuga ko ingabo za Congo zahanganye na FDLR kuva ku Cyumweru ku birenge by’ikirunga cya Mikeno, hafi y’umupaka w’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Major Guillaume Djike, umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Tubabajwe n’urupfu rw’abasirikare babiri,”
Yakomeje agira ati: “Kuwa gatandatu, abantu babiri b’ingenzi ba FDLR batawe muri yombi na serivisi z’ubutasi bwa gisirikare mu birometero nk’ijana mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Goma. Buri muntu wa FDLR agomba gusubizwa mu Rwanda.”
Itabwa muri yombi ry’aba bayobozi babiri ba FDLR barimo uwari umuvugizi wayo, Laforge Fils Bazeye ryanemejwe n’Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri twitter, aho yatangaje ko uyu mutwe ugizwe n’abantu bagize uruhare muri jenoside.
Itabwa muri yombi ry’uyu muvugizi wa FDLR rikaba rije nyuma yo kumvikana yemera ko ari bo bagize uruhare mu gitero cyagabwe I Rubavu mu minsi ishize cyaguyemo abasirikare b’u Rwanda batatu mu gihe yahatakarije abarwanyi bagera ku icyenda.
Gasaraba
Ubanza Fdlr ari amashitani kuva igihe bavugiye ko itakibaho barongera bakazuka? ???imibare batubwira ko yatashye ko numva yararenze umubare wabo ubwo mwadusobanurira gute uburyo iyo Fdrl iteye?