Bidatunguranye Umuhanzi Meddy na mugenzi we Bruce Melody basubitse igitaramo bateganyaga gukorera i Bujumbura mu Burundi, mu minsi mikuru y’Ubunani.
Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umutekano w’aba bahanzi bakomeye mu karere bashobora kuzagirira ibibazo bijyanye n’umutekano mu Burundi.
Kuva batangaza ko bazataramira Abarundi mu minsi mikuru isoza umwaka, hari ubutumwa bwakomeje gukwirakwiza na bamwe bavuga ko bazabica.
N’ubwo abo bantu batigaragazaga, babishingiraga ku bibazo ’igihugu cyabo’ gifitanye n’u Rwanda bamushinja ko azaba aje kubasahura mu gihe n’ubundi ubukungu butifashe neza.
Meddy we yakomeje kubikerensa ariko ababikurikiranira hafi bakamusaba ko yareka icyo gitaramo, gusa we ntiyigeze agaragaza ko hari ikibazo atewe n’ubwo butumwa bw’iterabwoba.
Umuhanzi Kidumu nawe ari mu bunze mu bafana ba Meddy amwizeza ko igihugu kizamurindira umutekano kandi akavuga ko ababikora ari abatera ubwoba kuri internet gusa batanaba mu Burundi.
Mu gihe iminsi yegerezaga, Meddy yahisemo guhagarika icyo gitaramo, gusa ntiyatangaza niba ari ubushake bwe cyangwa ubw’abari bamutumiye bokejwe igitutu.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Ubuyobozi bukurikirana ibikorwa bya Meddy bubabajwe no kubamenyesha ko ibitaramo yateganyaga mu Burundi byasubitswe kubera ibibazo by’umutekano.”
Yavuze ko ibyo bitaramo byimuriwe igihe kitazwi ariko yihanganisha abari baguze amatike abizeza ko bidatinze bazataramana.
Ibi bije nyuma y’itangazo rya Melody nawe wasubitse ibiraramo bye yagombaga kuhakorera, we aho yeruye akavuga ko yashyizweho iterabwoba.