Perezida Pierre Nkurunziza w’igihugu cy’u Burundi, ntavuga rumwe n’umugore we Denise Nkurunziza ku bijyanye n’ubwicanyi bubera muri iki gihugu dore ko umugore ashimangira ibyaha ndengakamere bihabera mu gihe umugabo we atangaza ko umutekano ari wose. Uyu mugore, ngo yaneretswe abantu bihishe inyuma y’ibyo bikorwa by’ubwicanyi.
Ubwo Perezida Nkurunziza yagezaga ku baturage be ijambo yabageneye mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, yavuze ko umutekano ari wose mu gihugu ayobora ndetse asaba impunzi zahungiye mu bihugu nk’u Rwanda na Tanzania ko zataha kuko ituze n’amahoro bitemba mu Burundi. Perezida Nkurunziza yagaragaje ko amakuru avuga iby’ubwicanyi bubera mu Burundi ari ibihuha bidafite ishingiro.
Ikinyamakuru La Libre Belgique cyo mu Bubiligi, cyatangaje ko Perezida Nkurunziza avuguruzanya n’umugore we Denise Nkurunziza ku bijyanye n’ubwicanyi bubera mu Burundi, kuko uyu mugore aherutse kuvuga ko yaneretswe ababikora akanabasabira imbabazi ku Mana.
Ubwo yari mu masengesho, Denise Nkurunziza yavuze ko mu Burundi hari ibikorwa byinshi by’ubwicanyi, anongeraho ko Imana yamuhishuriye amazina y’ababikora. Yanashimangiye ko atakambira Imana mu mwanya wabo kugirango ibababarire ibyo byaha byo kuvutsa rubanda ubuzima, amahoro n’umudendezo.
Denise Nkurunziza kandi ati: “Imana yanyeretse n’abakire bakomeza kongera ubukire bwabo babikesha kunyaga abakene ibyabo, inanyereka ubwirasi n’ubwishongozi bwa bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Burundi.”
Ibyo aba bombi batangaje bishimangira kuvuguruzanya ariko ibyatangajwe na Denise Nkurunziza nibyo bihuye n’ibikomeza gutangazwa n’Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bigaragaza ko mu Burundi hari ubwicanyi bukorerwa ahanini abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Uku kuvuguruzanya gukomeje gutuma umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, akomeje gushoza intambara y’amagambo n’umuyobozi mukuru wa Radiyo RPA (Radio Publique Africaine), Bob Rugurika n’abandi ku mbuga nkoranyambaga, ahakana ubwicanyi n’ibindi byaha bashinja Leta.
Ku wa 31 Ukuboza 2018, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Jean Claude yatangaje ubutumwa mw’izina rya Perezida Nkurunziza, bugira buti “Umwaka wa 2019 ni umwaka w’Urugendo rushya ruzatugeza ku masezerano Imana ishobora byose yasezeranyiye u Burundi n’Abarundi”.
Ubu butumwa bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi babusamiye hejuru, bagira icyo babuvugaho bashimangira ko Leta yihisha inyuma y’amasengesho igakora ibyaha birimo ubwicanyi.
Bob Rugurika yagize ati “Igihugu cyabaye indiri y’imyuka mibi y’ubwicanyi, ubujura, amacakubiri, abana b’u Burundi birirwa batangwaho ibitambo, ababyeyi, ibibondo, mwirirwa mushimuta. Wabonye urutonde rwa kampagne Ndondeza? Bariya bantu mubashyira he?
Yakomeje agira ati “Bwana Karerwa, mu byo mugomba kuzirikana iminsi yose na hose, izina ry’Imana ntirikinishwa. Na cyane cyane mu bikorwa bigayitse by’ubwicanyi n’ayandi mahano. Ku bwanjye, mwaba muvuga iyindi Mana”
Nyuma y’ibi, umuvugizi wa Nkurunziza na we yahise asubiza Bob, agira ati “Tuzirikana cyane ko Imana idakinishwa kuko yadukuye ahabi. Ihita iducira icyanzu umwanzi aducira icyobo. Ni cyo cyatumye tuyisubiza agaciro yahoranye cyera igihe bavugaga ngo “Imana, Umwami, u Burundi. Abakinisha Imana babage bifashe”.
Ku bwa Bob, avuga ko Imana nyayo ari iyamukuye muri gereza i Burundi atishwe, ati “Sha iyo itaba Imana nya Mana bari bandiye. Ibaze kuba barahise birukana na Diregiteri wa gereza ngo ntiyantanze ngo banyice, na we atazi uburyo Imana yankingiye”.
Kuva mu mwaka wa 2015, Raporo z’inzobere za Loni zagiye zishinja Leta y’u Burundi ubwicanyi, mu mpera z’umwaka ushize BBC isohora filimi mbarankuru igaragaza ubwicanyi bukorwa mu Burundi. Ku ruhande rwa Leta ikaba yaragiye itera utwatsi ibyo byegeranyo biyishinja ubwicanyi, igashimangira ko ari abayirwanya bakoresha ababisohora.