Umunyarwanda wigeze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda zikamukorera iyicarubozo mbere yo kumuta ku mupaka wa Gatuna asa nk’uwapfuye, yasubije Umugande, Barnabus Taremwa uherutse kwandikira Perezida Museveni na Perezida Kagame.
Uyu mugabo uri mu bavuga rikijyana muri Uganda ndetse wabaye umukada ukomeye muri NRM, Dr Barnabas Taremwa yandikiye Perezida Kagame na mugenzi we, Yoweri Museveni abasaba ko bavuga ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi we avuga ko bimeze nk’uko abagabo babiri b’uruhara barwanira igisokozo kandi bigaragara ko nta n’umwe ugikeneye.
Uyu Munyarwanda wahuriye n’ingorane muri Uganda mu mwaka ushize witwa Fidel Gatsinzi yashinjwaga kuba intasi y’u Rwanda ubwo yahatwaga ibibazo n’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI).
Uyu mugabo nawe wabaye umukada ukomeye wa FPR mu Karere ka Mbarara mu myaka ya za 90, avuga ko azi neza Barnabas ndetse bombi bakoranye ubukada bwa NRM, akaba ari muri urwo rwego yafashe icyemezo cyo kumusubiza arushaho kumwereka ukuri kwe.
Ibaruwa yandiye Barnabas amusubiza itangira igira iti: “Nasomanye nshinshikaye ibaruwa ifunguye y’umuvandimwe wanjye Barnabus yandikiye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaye muri Chimpreports kuwa Kane,itariki 10 Mutarama 2019. Nziranye na Barbas igihe kirekire nk’abakada kandi twakomeje kuba inshuti imyaka myinshi. Turanavugana kenshi”.
Gatsinzi akomeza mu ibaruwa ye avuga ku byavuzwe na mugenzi we Barnabas avuga ko yandikiye abakuru b’ibihugu ashaka gukomoza ku bintu bibangamiye ibyagezweho n’urugamba bombi barwanye muri Uganda no mu Rwanda.
Akavuga ko yemeranya na Barnabas ko guceceka kuri iki kibazo byaba ari nko kugambanira igihugu no kutagikunda ndetse ko abimushimira, ariko ngo kuba yanditse ko abaturage basanzwe ari bo babigenderamo bwa mbere mu gihe intambara y’ubutita yarushaho gukara, ngo byatumye nawe yumva agomba kugira icyo avuga.
Yakomeje amwibutsa ko kuba yibuka ko nk’abakada ba NRM na RPF bigishijwe indangagaciro z’ukuri no gukunda igihugu, ari umwe mu bahutajwe n’ibintu yavuze mu ibaruwa ye. Yibutsa kandi ko ari Fidel Gatsinzi wavukiye agakurira muri Uganda, ahoy amaze igihe cye kirekire mu burengerazuba bw’iki gihugu.
Avuga ko kimwe nk’abandi benshi barimo na Barnabas bose bari urungano rw’urubyiruko rwafashe icyemezo cyo kujya ku rugamba rwa NRM nk’abakada kandi bakagira uruhare mu rugamba rwo kubohoza Uganda, kubw’ibyo akaba afata Uganda nko mu rugo.
Ati: “Kubw’ibyo nita Uganda mu rugo”, ngo kuba yarize muri kiriya gihugu byamugiyemo ko abana be iyo bagejeje igihe abohereza kuba nabo ari ho biga.
Agakomeza agira ati: “Ubusanzwe njya muri Uganda kenshi. Ariko, kuwa 09 Ukuboza, 2017, icyo kugeza icyo gihe natekerezaga ko ntawagitekereza cyambayeho…Abagabo babiri bakiri bato baranyegereye mu isoko rya Ntinda aho nari nagiye mu iduka guhahira umuhungu wanjye, icyo gihe wari umunyeshuri kuri Christian University muri Mukono”
“ Gapurali Abdul Karim Mukombozi, ukorera CMI, na Rugema Kayumba, umukozi wa RNC, banyinjije mu modoka yari itegereje banzengurukana Kampala, mbere yo kunjyana ku cyicaro cya CMI mu kigo cya gisirikare cya Mbuya. Bombi bari bafite imbunda byabaye ku manywa y’ihangu. Byanabereye neza hafi ya station ya polisi.”
Gatsinzi akomeza avuga ko ibintu utakwifuza ko byaba no ku mwanzi wawe byamubayeho aho yari afungiye kuri CMI, aho yakorerwaga iyicarubozo kabiri ku munsi.
Ati: “Bakomezaga gukora ibyo kugeza ubwo nta ubwenge. Hanyuma bakagenda bakaza kugarukana uburyo bushya (iyicarubozo) burushijeho kuba ubwa kinyamanswa kurusha ubwa mbere.”
Avuga ubwoko butandukanye bw’iyicarubozo yakorewe burimo kumukanda imyanya y’ibanga, kumuheza umwuka bakoresheje amazi, kumutera inshinge atazi ibintu birimo, kugeza ubwo yabaye paralyze.
Kuwa 22 Ukuboza nibwo yashyizwe mu modoka asa nk’uwapfuye yumva bagiye kumurangiza, ahubwo baragenda bamujugunya ku Mupaka wa Gatuna, aho yakuwe n’abayobozi b’u Rwanda.
Muri iyi baruwa ndende Gatsinzi agera aho avuga ku byo Barnabas yavuze mu ibaruwa ye ati: “Niba Perezida Kagame afitanye ikibazo na Perezida Museveni, agomba kureka kukigira ikibazo cy’igihugu ashishikariza Abanyarwanda kwanga Abagande.”
Gatsinzi akagira ati: “Nk’uko ibireba ndi inzirakarengane. Kandi nta kibazo mfitanye na Perezida Museveni cyangwa amagana y’Abanyarwanda barenganira mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda, uzikuriye ari Perezida Yoweri Museveni.”
Agaruka ku mpungenge za Barnabas z’uko ibintu birushijeho kuba bibi byagira ingaruka ku mibreho myiza y’abaturage basanzwe b’ibihugu byombi, ariko akamubaza niba yarumvishe umugande wahohoterewe mu Rwanda.
Ati: “Muvandimwe ntugira amatsiko y’impamvu nta Mugande wari wahura n’ihohoterwa nk’iryo mu Rwanda? Kuba abashinzwe umutekano mu Rwanda batarashishikarije gusubiza ihohoterwa? Ntibitangaje kuba ibintu byaramaze kurenga kugeza aho bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage basanzwe mu gihugu kimwe bitari mu kindi?”
Gatsinzi arakomeza akagera na none ku byavuzwe na Barnabas ko umubano mwiza wari usanzwe hagati y’ibihugu byombi udakwiye guhungabana, akamubwira ko ariko ibi bidakwiye kuba igikoresho cyo gufata abantu bugwate kuko gufata abantu neza ari byo bigaragaza uwo mubano.
“Barnabas, nshobora kukwizeza ko nta hohoterwa nk’iryo nahuye naryo ubwo na Mbuya rishobora kukubaho usuye Kigali, ku mpamvu iyo ari yo yose,” uyu ni Gatsinzi akomeza yizeza barnabas ko ihohoterwa bamwe mu Banyarwanda bahura naryo muri Uganda nta Mugande wahura naryo mu Rwanda.
Gatsinzi Fidel yasubije Barnabas mu gihe havugwa amakuru y’undi Munyarwanda uherutse gufatwa n’inzego z’umutekano za Uganda. Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda (CMI).
Inshuti n’abo mu muryango we ni bo bavuze iby’ishimutwa rye. Uyu Ishimwe ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori, yabuze ku wa 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Amb. Nduhungirehe avuga ko iri tabwa muri yombi n’ishimutwa rya hato na hato ari ukubanagamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi bikaba bifite n’izindi ngaruka.
Ati “ Ese ni ryari ifatwa n’iyicarubozo bikorerwa Abanyarwanda muri Ugaanda bizahagarara? Ibi ntibibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu gusa ahubwo ni ikibazo ku mibanire n’ubwisanzure ku rujya n’uruza rwemejwe n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”