Mu mezi atageze kuri abiri abanyarwanda babiri bongeye gushimutirwa mu mujyi wa Kampala bikozwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare [ CMI ] ku bufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Tariki 22 Ukuboza 2018, Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda.
Inshuti n’abo mu muryango we ni bo bavuze iby’ishimutwa rye. Uyu Ishimwe ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori kugeza n’ubu aracyari mu maboko ya CMI aho akomeje gukorerwa iyica rubozo abazwa ibyo atazi.
Moses Ishimwe Rutare, yatwawe akuwe mu bikorwa by’amasengesho yari yateguwe na Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.
Muri uku kwezi kwa Mutarama tariki 11/2019 undi munyarwanda washimutiwe Kampala yitwa Rogers Donne Kayibanda yaburiwe irengero ubwo yari ahitwa Kisasi, Kamala mu mujyi wa Kampala aho yari yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we bwabaye kuwa 11 Mutarama 2019.
Ibi bikorwa by’urukozasoni byamaganiwe kure na Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri twetter avuga ko Donne yatawe muri yombi ashinjwa kuba yarakoranye n’Ubutegetsi bw’u Rwanda mu myaka ishize.
Ubu butumwa buragira buti “ Uyu ni Donne, yafashwe n’abakozi ba CMI muri Kampala. Kuri ubu nta we uzi aho aherereye. Araryozwa kuba yarakoranye na Leta y’u Rwanda mu minsi ishize.”
Ibi biraba mugihe muri Uganda hakomeje kubera inama za rwihishwa zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.Ku wa 14 na 15 Ukuboza 2018, Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Uganda ndetse n’abo hejuru mu mutwe wa RNC n’uwa FDLR bahuriye i Kampala muri Uganda ku butumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Umuhuzabikorwa w’iyo nama yari yatumijwe na Museveni yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke.
Uyu mugabo yari yitwaje ubutumwa bwihariye Perezida Museveni yageneye abari muri iyo mitwe ibiri y’iterabwoba.
Aya makuru avuga ko kuwa 15 Ukuboza, itsinda ry’abo muri FDLR riyobowe n’Umuvugizi wayo akaba n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi, Ignace Nkaka (uzwi nka LaForge Bazeye Fils) batawe muri yombi n’inzego za RDC ku mupaka uhuza Uganda na RDC wa Bunagana. Bahise batwarwa i Goma nyuma baza kuhavanwa berekezwa i Kinshasa kugira ngo bahatwe ibibazo.
Bavuze byinshi birimo uko iryo tsinda yari ryoherejwe muri iyi nama y’i Kampala na Gen Omega umwe mu basirikare bakuru muri FDLR nyuma y’aho Mateke amuhamagaye akamusaba kohereza abasirikare bakuru ngo bahure na delegasiyo na RNC kugira ngo baganire ibijyanye no kuba bakwihuriza hamwe bagatera u Rwanda.
Ubwo aba bagabo bageraga muri Uganda ku wa 14 Ukuboza, bakiriwe n’undi mugenzi wabo wo muri FDLR, Lt Col Nkuriyingoma Pierre Celestin, abajyana kuri hotel Mubano iri i Kisoro, isanzwe ari iya Philemon Mateke ari nayo ikunze gukorerwamo izi nama.
Aba bayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala bagerayo mu gitondo. Nyuma yo kuruhuka mu rugo rw’umwe mu bagize uyu mutwe ruri ahitwa Nakulabye, bivugwa ko Mateke yaje kubatwara bajya gusangira ifunguro rya mu gitondo muri restaurant y’umugore we iri i Lugogo mbere y’uko berekeza ku biro bye biri ahitwa Sir Apollo Kagwa Road.
Mateke yababwiye ku bijyanye n’inama igiye kubahuza n’abandi bo muri RNC.
Bivugwa ko aba bayobozi ba FDLR batawe muri yombi babwiye ababahataga ibibazo ko Mateke yabajyanye muri Kampala Serena Hotel, aho basanze abandi bo muri RNC bayobowe na Frank Ntwari usanzwe ari mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, unitwa Komiseri ushinzwe impunzi n’uburenganzira bwa muntu muri RNC.
Ubu butumwa bwa Museveni bwavugaga ko intego ari ukubona ubufasha bwose bukenewe mu kumenyekanisha iyi mitwe irwanya ubutegetsi mu itangazamakuru mpuzamahanga no gutuma urugamba bahuriyeho rumenyekana.
Ubwo butumwa ngo bugaruka ku nyungu iyi mitwe ihuriyeho. Museveni ngo yashimangiye ko iyi mitwe yombi irwanya Guverinoma y’u Rwanda, ikwiye gukomeza gukorera hamwe, cyane cyane ikita ku kuba yombi irimo Abahutu n’Abatutsi.
Muri iyo nama, Mateke yeretse itsinda riturutse muri FDLR ko ubufasha mu rugamba barimo bwatangiye no ku gihe cya Habyarimana bakoranye cyane, by’umwihariko igihe hashyirwaga imbaraga mu gushaka guca intege FPR mu mpera za 1980 no mu ntangiriro za 1990.
Ikindi kandi ni uko izi nama n’abayabozi b’inzego z’umutekano by’umwihariko CMI na ISO zishimangira ko mu ntego za FDLR na RNC, Museveni abonamo inyungu zikwiye gushorwamo imari mu buryo bukomeye.
Ibyishimo byavuye mu nama na Museveni yabereye Kampala ku wa 14-15 Ukuboza ariko byaje kuyoyoka mu gihe gito kuko abarwanyi ba FDLR, batawe muri yombi na RDC ubwo bageragezaga kwambuka bava muri Uganda.
Sunday
Iyakaremye niyo Olsen’s. Ahandure amavunja niriyakuriye
Mohamed
Eheh uyu Moses ko muzi ari kadogo 1994!! Kdi yabanaga na IS wa F company kwa Serwada na Kayihura muri 21st battalion!! Humm …byashoboka ko yaje kuvamo matwi ukomeye cyanee! Kimwe nuko yaba arengana! anyways biranshimije kumenya ko akiriho…kdi yabaye umugabo….Imana imufashe arekurwe yikomereze ubuzima bwe!
Sunday
Bafashe kuntare reka bumve. Handura amavunja naririya ryayabyaye uzariduhandurire