• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda buhatse iki ?

Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda buhatse iki ?

Ubwanditsi 14 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu mezi atageze kuri abiri abanyarwanda babiri bongeye gushimutirwa mu mujyi wa Kampala bikozwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare [ CMI ] ku bufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Tariki 22 Ukuboza 2018, Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda.

Inshuti n’abo mu muryango we ni bo bavuze iby’ishimutwa rye. Uyu Ishimwe ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori kugeza n’ubu aracyari mu maboko ya CMI aho akomeje gukorerwa iyica rubozo abazwa ibyo atazi.

Moses Ishimwe Rutare wafashwe na CMI

Moses Ishimwe Rutare, yatwawe akuwe mu bikorwa by’amasengesho yari yateguwe na Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.

Muri uku kwezi kwa Mutarama tariki 11/2019 undi munyarwanda washimutiwe Kampala yitwa Rogers Donne Kayibanda yaburiwe irengero  ubwo yari ahitwa Kisasi, Kamala mu mujyi wa Kampala aho yari yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we bwabaye kuwa 11 Mutarama 2019.

Ibi bikorwa by’urukozasoni byamaganiwe kure na Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri twetter avuga ko Donne yatawe muri yombi ashinjwa kuba yarakoranye n’Ubutegetsi bw’u Rwanda mu myaka ishize.

Rogers Donne Kayibanda washimuswe na CMI ari mu bukwe Kampala

Ubu butumwa buragira buti “ Uyu ni Donne, yafashwe n’abakozi ba CMI muri Kampala. Kuri ubu nta we uzi aho aherereye. Araryozwa kuba yarakoranye na Leta y’u Rwanda mu minsi ishize.”

Ibi biraba mugihe muri Uganda hakomeje kubera inama za rwihishwa zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.Ku wa 14 na 15 Ukuboza 2018, Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Uganda ndetse n’abo hejuru mu mutwe wa RNC n’uwa FDLR bahuriye i Kampala muri Uganda ku butumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Umuhuzabikorwa w’iyo nama yari yatumijwe na Museveni yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke.

Uyu mugabo yari yitwaje ubutumwa bwihariye Perezida Museveni yageneye abari muri iyo mitwe ibiri y’iterabwoba.

Aya makuru avuga ko kuwa 15 Ukuboza, itsinda ry’abo muri FDLR riyobowe n’Umuvugizi wayo akaba n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi, Ignace Nkaka (uzwi nka LaForge Bazeye Fils) batawe muri yombi n’inzego za RDC ku mupaka uhuza Uganda na RDC wa Bunagana. Bahise batwarwa i Goma nyuma baza kuhavanwa berekezwa i Kinshasa kugira ngo bahatwe ibibazo.

LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR

Bavuze byinshi birimo uko iryo tsinda yari ryoherejwe muri iyi nama y’i Kampala na Gen Omega umwe mu basirikare bakuru muri FDLR nyuma y’aho Mateke amuhamagaye akamusaba kohereza abasirikare bakuru ngo bahure na delegasiyo na RNC kugira ngo baganire ibijyanye no kuba bakwihuriza hamwe bagatera u Rwanda.

Ubwo aba bagabo bageraga muri Uganda ku wa 14 Ukuboza, bakiriwe n’undi mugenzi wabo wo muri FDLR, Lt Col Nkuriyingoma Pierre Celestin, abajyana kuri hotel Mubano iri i Kisoro, isanzwe ari iya Philemon Mateke ari nayo ikunze gukorerwamo izi nama.

Aba bayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala bagerayo mu gitondo. Nyuma yo kuruhuka mu rugo rw’umwe mu bagize uyu mutwe ruri ahitwa Nakulabye, bivugwa ko Mateke yaje kubatwara bajya gusangira ifunguro rya mu gitondo muri restaurant y’umugore we iri i Lugogo mbere y’uko berekeza ku biro bye biri ahitwa Sir Apollo Kagwa Road.

Mateke yababwiye ku bijyanye n’inama igiye kubahuza n’abandi bo muri RNC.

Bivugwa ko aba bayobozi ba FDLR batawe muri yombi babwiye ababahataga ibibazo ko Mateke yabajyanye muri Kampala Serena Hotel, aho basanze abandi bo muri RNC bayobowe na Frank Ntwari usanzwe ari mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, unitwa Komiseri ushinzwe impunzi n’uburenganzira bwa muntu muri RNC.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke.

Ubu butumwa bwa Museveni bwavugaga ko intego ari ukubona ubufasha bwose bukenewe mu kumenyekanisha iyi mitwe irwanya ubutegetsi mu itangazamakuru mpuzamahanga no gutuma urugamba bahuriyeho rumenyekana.

Ubwo butumwa ngo bugaruka ku nyungu iyi mitwe ihuriyeho. Museveni ngo yashimangiye ko iyi mitwe yombi irwanya Guverinoma y’u Rwanda, ikwiye gukomeza gukorera hamwe, cyane cyane ikita ku kuba yombi irimo Abahutu n’Abatutsi.

Muri iyo nama, Mateke yeretse itsinda riturutse muri FDLR ko ubufasha mu rugamba barimo bwatangiye no ku gihe cya Habyarimana bakoranye cyane, by’umwihariko igihe hashyirwaga imbaraga mu gushaka guca intege FPR mu mpera za 1980 no mu ntangiriro za 1990.

Frank Ntwali wari uhagarariye RNC muri iyo nama akaba muramu wa Kayumba Nyamwasa

Ikindi kandi ni uko izi nama n’abayabozi b’inzego z’umutekano by’umwihariko CMI na ISO zishimangira ko mu ntego za FDLR na RNC, Museveni abonamo inyungu zikwiye gushorwamo imari mu buryo bukomeye.

Ibyishimo byavuye mu nama na Museveni yabereye Kampala ku wa 14-15 Ukuboza ariko byaje kuyoyoka mu gihe gito kuko abarwanyi ba FDLR, batawe muri yombi na RDC ubwo bageragezaga kwambuka bava muri Uganda.

2019-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Ubwanditsi 17 Oct 2024
Ishyamba siryeru muri Rayon Sports:Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi

Ishyamba siryeru muri Rayon Sports:Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Ubwanditsi 26 Oct 2024
Taliki ya 10 Mata 1994: Abasirikare ba Habyarimana bishe abarwayi kuri Faisal

Taliki ya 10 Mata 1994: Abasirikare ba Habyarimana bishe abarwayi kuri Faisal

Ubwanditsi 10 Apr 2018

3 Ibitekerezo

  1. Sunday
    January 14, 20195:08 pm -

    Iyakaremye niyo Olsen’s. Ahandure amavunja niriyakuriye

    Subiza
  2. Mohamed
    January 15, 201911:48 am -

    Eheh uyu Moses ko muzi ari kadogo 1994!! Kdi yabanaga na IS wa F company kwa Serwada na Kayihura muri 21st battalion!! Humm …byashoboka ko yaje kuvamo matwi ukomeye cyanee! Kimwe nuko yaba arengana! anyways biranshimije kumenya ko akiriho…kdi yabaye umugabo….Imana imufashe arekurwe yikomereze ubuzima bwe!

    Subiza
    • Sunday
      January 15, 20197:07 pm -

      Bafashe kuntare reka bumve. Handura amavunja naririya ryayabyaye uzariduhandurire

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe
Mu Rwanda

Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe

Ubwanditsi 26 Mar 2017
Kirehe: Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka
Mu Mahanga

Kirehe: Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka

Ubwanditsi 19 Mar 2016
Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Ubwanditsi 22 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru