• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda buhatse iki ?

Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda buhatse iki ?

Ubwanditsi 14 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu mezi atageze kuri abiri abanyarwanda babiri bongeye gushimutirwa mu mujyi wa Kampala bikozwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare [ CMI ] ku bufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Tariki 22 Ukuboza 2018, Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda.

Inshuti n’abo mu muryango we ni bo bavuze iby’ishimutwa rye. Uyu Ishimwe ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori kugeza n’ubu aracyari mu maboko ya CMI aho akomeje gukorerwa iyica rubozo abazwa ibyo atazi.

Moses Ishimwe Rutare wafashwe na CMI

Moses Ishimwe Rutare, yatwawe akuwe mu bikorwa by’amasengesho yari yateguwe na Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.

Muri uku kwezi kwa Mutarama tariki 11/2019 undi munyarwanda washimutiwe Kampala yitwa Rogers Donne Kayibanda yaburiwe irengero  ubwo yari ahitwa Kisasi, Kamala mu mujyi wa Kampala aho yari yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we bwabaye kuwa 11 Mutarama 2019.

Ibi bikorwa by’urukozasoni byamaganiwe kure na Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri twetter avuga ko Donne yatawe muri yombi ashinjwa kuba yarakoranye n’Ubutegetsi bw’u Rwanda mu myaka ishize.

Rogers Donne Kayibanda washimuswe na CMI ari mu bukwe Kampala

Ubu butumwa buragira buti “ Uyu ni Donne, yafashwe n’abakozi ba CMI muri Kampala. Kuri ubu nta we uzi aho aherereye. Araryozwa kuba yarakoranye na Leta y’u Rwanda mu minsi ishize.”

Ibi biraba mugihe muri Uganda hakomeje kubera inama za rwihishwa zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.Ku wa 14 na 15 Ukuboza 2018, Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Uganda ndetse n’abo hejuru mu mutwe wa RNC n’uwa FDLR bahuriye i Kampala muri Uganda ku butumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Umuhuzabikorwa w’iyo nama yari yatumijwe na Museveni yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke.

Uyu mugabo yari yitwaje ubutumwa bwihariye Perezida Museveni yageneye abari muri iyo mitwe ibiri y’iterabwoba.

Aya makuru avuga ko kuwa 15 Ukuboza, itsinda ry’abo muri FDLR riyobowe n’Umuvugizi wayo akaba n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi, Ignace Nkaka (uzwi nka LaForge Bazeye Fils) batawe muri yombi n’inzego za RDC ku mupaka uhuza Uganda na RDC wa Bunagana. Bahise batwarwa i Goma nyuma baza kuhavanwa berekezwa i Kinshasa kugira ngo bahatwe ibibazo.

LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR

Bavuze byinshi birimo uko iryo tsinda yari ryoherejwe muri iyi nama y’i Kampala na Gen Omega umwe mu basirikare bakuru muri FDLR nyuma y’aho Mateke amuhamagaye akamusaba kohereza abasirikare bakuru ngo bahure na delegasiyo na RNC kugira ngo baganire ibijyanye no kuba bakwihuriza hamwe bagatera u Rwanda.

Ubwo aba bagabo bageraga muri Uganda ku wa 14 Ukuboza, bakiriwe n’undi mugenzi wabo wo muri FDLR, Lt Col Nkuriyingoma Pierre Celestin, abajyana kuri hotel Mubano iri i Kisoro, isanzwe ari iya Philemon Mateke ari nayo ikunze gukorerwamo izi nama.

Aba bayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala bagerayo mu gitondo. Nyuma yo kuruhuka mu rugo rw’umwe mu bagize uyu mutwe ruri ahitwa Nakulabye, bivugwa ko Mateke yaje kubatwara bajya gusangira ifunguro rya mu gitondo muri restaurant y’umugore we iri i Lugogo mbere y’uko berekeza ku biro bye biri ahitwa Sir Apollo Kagwa Road.

Mateke yababwiye ku bijyanye n’inama igiye kubahuza n’abandi bo muri RNC.

Bivugwa ko aba bayobozi ba FDLR batawe muri yombi babwiye ababahataga ibibazo ko Mateke yabajyanye muri Kampala Serena Hotel, aho basanze abandi bo muri RNC bayobowe na Frank Ntwari usanzwe ari mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, unitwa Komiseri ushinzwe impunzi n’uburenganzira bwa muntu muri RNC.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke.

Ubu butumwa bwa Museveni bwavugaga ko intego ari ukubona ubufasha bwose bukenewe mu kumenyekanisha iyi mitwe irwanya ubutegetsi mu itangazamakuru mpuzamahanga no gutuma urugamba bahuriyeho rumenyekana.

Ubwo butumwa ngo bugaruka ku nyungu iyi mitwe ihuriyeho. Museveni ngo yashimangiye ko iyi mitwe yombi irwanya Guverinoma y’u Rwanda, ikwiye gukomeza gukorera hamwe, cyane cyane ikita ku kuba yombi irimo Abahutu n’Abatutsi.

Muri iyo nama, Mateke yeretse itsinda riturutse muri FDLR ko ubufasha mu rugamba barimo bwatangiye no ku gihe cya Habyarimana bakoranye cyane, by’umwihariko igihe hashyirwaga imbaraga mu gushaka guca intege FPR mu mpera za 1980 no mu ntangiriro za 1990.

Frank Ntwali wari uhagarariye RNC muri iyo nama akaba muramu wa Kayumba Nyamwasa

Ikindi kandi ni uko izi nama n’abayabozi b’inzego z’umutekano by’umwihariko CMI na ISO zishimangira ko mu ntego za FDLR na RNC, Museveni abonamo inyungu zikwiye gushorwamo imari mu buryo bukomeye.

Ibyishimo byavuye mu nama na Museveni yabereye Kampala ku wa 14-15 Ukuboza ariko byaje kuyoyoka mu gihe gito kuko abarwanyi ba FDLR, batawe muri yombi na RDC ubwo bageragezaga kwambuka bava muri Uganda.

2019-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abajenosideri  Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Ubwanditsi 05 Nov 2021
Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Ubwanditsi 24 Mar 2023
I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Oct 2018
Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Ubwanditsi 19 Nov 2017

3 Ibitekerezo

  1. Sunday
    January 14, 20195:08 pm -

    Iyakaremye niyo Olsen’s. Ahandure amavunja niriyakuriye

    Subiza
  2. Mohamed
    January 15, 201911:48 am -

    Eheh uyu Moses ko muzi ari kadogo 1994!! Kdi yabanaga na IS wa F company kwa Serwada na Kayihura muri 21st battalion!! Humm …byashoboka ko yaje kuvamo matwi ukomeye cyanee! Kimwe nuko yaba arengana! anyways biranshimije kumenya ko akiriho…kdi yabaye umugabo….Imana imufashe arekurwe yikomereze ubuzima bwe!

    Subiza
    • Sunday
      January 15, 20197:07 pm -

      Bafashe kuntare reka bumve. Handura amavunja naririya ryayabyaye uzariduhandurire

      Subiza

Leave a Reply to Sunday Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Valens Ndayisenga  ararira ayo kwarika nyuma yo  kudatwara shampiyona
Mu Rwanda

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Ubwanditsi 27 Jun 2017
APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025,  ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC
Uncategorized

APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025, ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC

Ubwanditsi 30 Jun 2025
Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless
Amakuru

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Ubwanditsi 08 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru