Bavugayabo Sylvestre warukurikiranweho kwica Umugore we yarashwe arapfa nyuma yo kurwanya inzego z’umutekano
Kur’uyu wa 11 Mutarama 2019 nibwo humvikanye inkuru ya Bavugayabo Sylvestre aho byavugwaga ko yishe umugore we Nyirabenda Angelique aho byavugwaga ko yamwishe amutemaguye.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Rwandavision.com dukesha iyi nkuru bavuga ko n’ubusanzwe aba bombi ngo bahoraga bafitanye amakimbirane aho ngo bahoraga bashyamiranye kubera ibibazo by’imitungo.
Nyuma y’uko uyu mugabo yihekuye rero ngo yaje guhunga maze Polisi igiye kumufata arayirwanya birangira bamurashe arapfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko uyu mugabo akimara kwica uwo bashakanye yahise ahungira mu Karere ka Rulindo.
Ati “Polisi yabonye amakuru y’aho ukekwaho kwica umugore we aherereye hahita hategurwa ibikorwa byo ku mufata ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha.”
Akomeza agaragaza ko ku wa 13 Mutarama mu masaha ya 16:30 aribwo abapolisi bagiye kumufata mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo aho yari yihishe ategereje ubwato bwagombaga kumwambutsa Nyabarongo akerekeza mu Karere ka Kamonyi.
Abapolisi bakimugeraho yarabarwanyije biza kumuviramo kuraswa. Ati “Bavugayabo akibona abapolisi yirutse baramufata arabarwanya kugeza aho yarashwe bikamuviramo urupfu”.
CP Kabera yasabye abaturage gutanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane kugira ngo hashakwe umuti amazi atararenga inkombe.
Ati “Mu gihe gukemura ibibazo mu bwumvikane byananiranye, ubutabera, inzego z’ibanze na Polisi zirahari kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo kuko kwihanira bituma nawe wari umwere uhinduka umunyacyaha.”
Uyu mugabo Bavugayabo Sylvestre bivugwa ko yari atuye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya.