• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos

Ubwanditsi 23 Jan 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yageze mu Busuwisi aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, World Economic Forum iri kubera mu Mujyi wa Davos.

Iyi nama ngarukamwaka ya ‘World Economic Forum (WEF) izamara iminsi ine kuko yatangiye ku wa 22 Mutarama ikazasozwa ku wa 25 Mutarama.

Ni imwe mu zikomeye ku Isi ziga ku bukungu n’ihinduka ry’imibereho y’abayituye. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abasaga ibihumbi bitatu baturutse mu bihugu 110.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azitabira ibiganiro bitandukanye biba kuri uyu wa 23 na 24 Mutarama 2019, aho azahurira n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 65.

Muri ibyo biganiro harimo ikizamuhuza n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bazaba bitabiriye iyi nama ya WEF, barebera hamwe uko barushaho kunonosora icyerekezo cy’umugabane wa Afurika hashingiwe ku buryo isi ihagaze muri iki gihe

Mu bindi biganiro azitabira harimo n’icyo azahuriramo na Jack Ma washinze Alibaba na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, kizagaruka ku miyoborere ya Afurika harebewe mu ishusho mpuzamahanga.

Inama ya WEF 2019 yahawe insanganyamatsiko igira iti “Inonosorwa ry’imiterere y’ikusanyabukungu mu bihe by’impinduramatwara ya Kane mu by’inganda ”.

Umuyobozi wa WEF, Klaus Schwab, yavuze ko ibiganiro byose bizatangirwa muri iyi nama bizibanda ku kurebera hamwe uburyo ibyiciro byose byahuza imbaraga, mu gufata ingamba zituma hatagira usigara inyuma mu mpinduramatwara ya kane mu by’inganda.

Ibyo wamenya kuri WEF

Imyaka isaga 40 irihiritse inama ya World Economic Forum iba buri mwaka, ikabera ahitwa Davos-Klosters.

Muri iyo myaka yose, abayobozi mu nzego za leta, abikorera, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahurira mu misozi ya Alpes iba ifite ubukonje bwihariye baganira ku mbogamizi Isi ifite bakanazishakira ibisubizo.

Mu ntangiriro, Professor Klaus Schwab yashinze icyitwaga European Management Forum, cyari umuryango udaharanira inyungu wakoreraga i Genève mu Busuwisi, ugahuza abacuruzi bakomeye mu Burayi n’ahandi, bagahurira i Davos mu nama ngarukamwaka zabaga muri Mutarama.

Ubusanzwe Professor Schwab yitaga ku nama zafasha ibigo byo mu Burayi gushyikira ibyo muri Amerika mu micungire.

Nyuma intego z’iyi nama zaje kwaguka iva ku micungire igera no ku bibazo by’ubukungu n’imibereho, bihinduka inama yaguye yigirwamo iterambere muri rusange, irakunda iba mpuzamigabane.
Ni uko yabaye inama ikomeye maze abayobozi mu bya politiki bayitumirwamo bwa mbere muri Mutarama 1974 i Davos.

Mu 1987, iyari European Management Forum yahindutse World Economic Forum, maze iyo nama irushaho kwaguka, ari na ko yagura urubuga rw’ibiganiro biyiberamo.

Mu 2015, WEF yemewe nk’Umuryango Mpuzamahanga, ubu iri mu rugendo rwo guhinduka ikimenyetso cy’ubufatanye bwa za leta n’abikorera.

2019-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe arapfa

Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe arapfa

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

RUSHYASHYA 24 Nov 2025
Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?
Amakuru

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’
POLITIKI

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Amb. Amri Sued  yitabye Imana
Mu Rwanda

Amb. Amri Sued yitabye Imana

Ubwanditsi 06 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru