Perezida Paul Kagame yageze mu Busuwisi aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, World Economic Forum iri kubera mu Mujyi wa Davos.
Iyi nama ngarukamwaka ya ‘World Economic Forum (WEF) izamara iminsi ine kuko yatangiye ku wa 22 Mutarama ikazasozwa ku wa 25 Mutarama.
Ni imwe mu zikomeye ku Isi ziga ku bukungu n’ihinduka ry’imibereho y’abayituye. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abasaga ibihumbi bitatu baturutse mu bihugu 110.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azitabira ibiganiro bitandukanye biba kuri uyu wa 23 na 24 Mutarama 2019, aho azahurira n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 65.
Muri ibyo biganiro harimo ikizamuhuza n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bazaba bitabiriye iyi nama ya WEF, barebera hamwe uko barushaho kunonosora icyerekezo cy’umugabane wa Afurika hashingiwe ku buryo isi ihagaze muri iki gihe
Mu bindi biganiro azitabira harimo n’icyo azahuriramo na Jack Ma washinze Alibaba na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, kizagaruka ku miyoborere ya Afurika harebewe mu ishusho mpuzamahanga.
Inama ya WEF 2019 yahawe insanganyamatsiko igira iti “Inonosorwa ry’imiterere y’ikusanyabukungu mu bihe by’impinduramatwara ya Kane mu by’inganda ”.
Umuyobozi wa WEF, Klaus Schwab, yavuze ko ibiganiro byose bizatangirwa muri iyi nama bizibanda ku kurebera hamwe uburyo ibyiciro byose byahuza imbaraga, mu gufata ingamba zituma hatagira usigara inyuma mu mpinduramatwara ya kane mu by’inganda.
Ibyo wamenya kuri WEF
Imyaka isaga 40 irihiritse inama ya World Economic Forum iba buri mwaka, ikabera ahitwa Davos-Klosters.
Muri iyo myaka yose, abayobozi mu nzego za leta, abikorera, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahurira mu misozi ya Alpes iba ifite ubukonje bwihariye baganira ku mbogamizi Isi ifite bakanazishakira ibisubizo.
Mu ntangiriro, Professor Klaus Schwab yashinze icyitwaga European Management Forum, cyari umuryango udaharanira inyungu wakoreraga i Genève mu Busuwisi, ugahuza abacuruzi bakomeye mu Burayi n’ahandi, bagahurira i Davos mu nama ngarukamwaka zabaga muri Mutarama.
Ubusanzwe Professor Schwab yitaga ku nama zafasha ibigo byo mu Burayi gushyikira ibyo muri Amerika mu micungire.
Nyuma intego z’iyi nama zaje kwaguka iva ku micungire igera no ku bibazo by’ubukungu n’imibereho, bihinduka inama yaguye yigirwamo iterambere muri rusange, irakunda iba mpuzamigabane.
Ni uko yabaye inama ikomeye maze abayobozi mu bya politiki bayitumirwamo bwa mbere muri Mutarama 1974 i Davos.
Mu 1987, iyari European Management Forum yahindutse World Economic Forum, maze iyo nama irushaho kwaguka, ari na ko yagura urubuga rw’ibiganiro biyiberamo.
Mu 2015, WEF yemewe nk’Umuryango Mpuzamahanga, ubu iri mu rugendo rwo guhinduka ikimenyetso cy’ubufatanye bwa za leta n’abikorera.