Nyuma yo kubazwa inshuro ebyiri akanagaragara mu bakobwa batanu, Nimwiza Meghan ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019, ugiye gusimbura Miss Iradukunda Liliane wari wambaye iri kamba.
Mu buryo busa n’ubutunguranye, Nimwiza Meghan yabanje kuboneka mu bakobwa batanu bitungura benshi, mu gihe hari abandi bahabwaga amahirwe batabonetse muri iki cyiciro cya nyuma.
Nimwiza Meghan ni we mukobwa w’umunyamahirwe ugiye guhembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda buri kwezi, ahembwe imodoka ya Suzuki Swift yambaye ibirango bya RAD197X anahabwe bindi bihembo bitandukanye birimo salon yo kumusokoza mu gihe kingana n’umwaka, ikinamba cy’imodoka mu gihe cy’umwaka, guhabwa amakanzu y’ibirori mu gihe cy’umwaka, guhagararira u Rwanda muri Miss w’isi, n’ibindi.
Abakobwa batanu bari bageze mu gace ka nyuma bajonjowemo Miss Rwanda ni Uwihirwe Yasipi Casmir, Gaju Anitha, Uwase Sangwa Odile, Ricca Michaella Kabahenda, na Ni mwiza Meghan wahise wambikwa iri kamba rya 2019.
Igisonga cya mbere cyahawe Miliyoni y’amanyarwanda ako kanya, naho igisonga cya kabiri gihabwa ibihumbi 500.
Igisonga cya kabiri cya miss Rwanda 2019 ni Uwase Sangwa Odile wasubirishijemo kenshi akanama nkemurampaka, ubwo yabazwaga ikibazo mu cyongereza, yahise ahabwa ibihumbi 500 by’amanyarwanda, naho Uwihirwe Yasipi Casmir aba igisonga cya mbere ahabwa miliyoni y’amanyarwanda.
Miss Rwanda Nimwiza Meghan yafashwe n’ikiniga cyinshi ubwo numero ye ya 32 yahamagarwaga ko ari we ubaye Miss Rwanda 2019, abanza kurira arangije yubura amaso ahobera abakobwa bari basigaye bahanganye.
Mu ijambo ritari rinini yavuze nyuma yo gutorwa, yagize ati “Ndashimira abanyarwanda banshyigikiye, ndashimira mwebwe mwese mwambaye hafi”
Abajijwe icyo yavuga ku bakobwa bari bahanganye yavuze ko abashimira kuba barabanye neza ati “Ndabakunda cyane kandi twabanye neza”
Yashimiye cyane ababyeyi be bamufashije, ashimira n’inshuti avuga ko zamubaye hafi mu rugendo rwa Miss Rwanda.
Umushinga wa Meghan ni ugufasha urubyiruko kwinjira mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihangira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato b’abahinzi.