• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Abikorera batuye Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda bisoreshwa, ibiva hanze bigasonerwa

Abikorera batuye Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda bisoreshwa, ibiva hanze bigasonerwa

Ubwanditsi 15 Aug 2018 UBUKUNGU

Abanyamuryango b’Urugaga Rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ko nubwo hari intambwe yatewe mu gushyiraho politiki igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bafite ikibazo cy’uko bimwe mu bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bigisoreshwa, mu gihe ibisa nabyo bitumizwa hanze y’u Rwanda byo byasonewe umusoro.

Ibi abikorera babigarutseho ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama mu birori byo gushimira abacuruzi bafatwa nk’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye bahuriye muri Golden Circle, byahujwe no guhemba abitwaye neza mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2018.

Umuyobozi wa PSF, Robert Bapfakurera yavuze ko nk’abikorera biyemeje gutanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu bibanda cyane ku bikorwa bigamije kongerera abacuruzi ubushobozi no kubona amasoko hanze.

Yakomeje avuga ko kandi bishimira ko muri uru rugamba Guverinoma y’u Rwanda hari byinshi yakoze igamije kubashyigikira birimo nko gukuriraho umusoro bimwe mu bikoresho nkenerwa mu nganda, ariko avuga ko babangamirwa n’uko hari ibikorerwa mu gihugu bisoreshwa.

Ati “Iri sonerwa ry’imisoro usanga rireba gusa ibikoresho bitumizwa mu mahanga, mu gihe ibikorerwa mu Rwanda usanga bitanga umusoro. Aha usanga bisubiza inyuma abakorera ibyo bikoresho mu Rwanda, ingero ni nyinshi ariko natanga nk’urugero rumwe rw’ibikoresho abantu bakoresha mu gupfunyika. Ibikoresho byo gupfunyika usanga abantu bamwe babitumiza hanze badatanga umusoro, ariko ibikorerwa mu Rwanda bigatanga umusoro.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yashimiye abikorera kubera uruhare rukomeye bakomeje kugira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga akazi kuri benshi, ubucuruzi n’ubuhahirane haba imbere mu gihugu no hanze, abizeza ubufasha mu gukuraho imbogamizi bahura nazo.

Ati “Guverinoma irashimira abacuruzi n’abashoramari bose kubera uruhare bakomeje kugira mu iterambere. Guverinoma y’u Rwanda kandi ikaba ibasaba kurushaho kongera ingano y’ibyo mukora haba mu bwiza no mu bwinshi kandi irabasezeranya ubufatanye buhoraho nk’uko twabyiyemeje.”

Dr Ngirente yashimye urwego imurikagurisha rya Kigali rimaze kugeraho mu myaka 21 ishize ritangiye, avuga ko kugira ngo intego guverinoma yihaye zizagerweho bazakomeza gufatanya n’abikorera muri gahunda zitandukanye, anabasezeranya ko ibibazo bagaragaje bazicara hamwe bakabiganiraho.

Muri ibi birori hahembwe abacuruzi umunani bahize abandi bahuriye muri Golden Circle ndetse hanatangwa ibihembo ku bamurika bitwaye neza muri Expo iri kubera mu Rwanda kuva tariki ya 26 Nyakanga.

Iyi Expo iri busozwe kuri uyu wa 15 Kanama yitabiriwe n’abamurika bagera kuri 500, muri bo 85% bakaba barishimiye uko ryateguwe. Ni mu gihe 95% by’abarisuye umunsi ku munsi bishimiye ibicuruzwa byagaragayemo, n’aho 98% bashima uburyo bushya bwo kwinjira hakoresheje ikarita rya Tap&Go.

PSF kandi ivuga ko abasaga 97% bishimiye uko umutekano wari wifashije, gusa bose bahuriza ku kuba aho imurikagurisha ribera ari hato, umugambi wo kwihutisha kubaka aho rizajya ribera hajyanye n’igihe ukaba ugiye kwihutishwa.

Abahawe ibihembo bari kumwe na Minsitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Abitwaye neza muri Expo ya 2018 bashimiwe

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasezeranyije abikorera ko bazafatanya gushaka umuti w’ibibazo bafite

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yakira igihembo cy’umucuruzi wahize abandi mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga

2018-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 May 2018
U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

Ubwanditsi 06 Oct 2019
Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Ubwanditsi 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka
Mu Mahanga

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo
Mu Mahanga

Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Uganda: Batatu bakurikiranyweho kwiba mudasobwa zirimo amakuru y’iperereza ku rupfu rwa Kaweesi
HIRYA NO HINO

Uganda: Batatu bakurikiranyweho kwiba mudasobwa zirimo amakuru y’iperereza ku rupfu rwa Kaweesi

Ubwanditsi 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru