Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha igitangazamakuru cyandikirwa mu Bufaransa cyitwa RFI cyo ku wa 28 Mutarama 2019 gihamya ko mu gihe Paul Kagame yagombaga kwerekeza I Kinshasa hamwe n’itsinda yari ayoboye y’Abakuru b’ibihugu b’Ubumwe bw’Afurika (UA) akaba kandi yarigeze no guhagarika itangazwa ry’amajwi ya burundu ku mwanya wa Perezida.
Icyo gihe ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa bwari bwamaze kohereza mu ibanga rikomeye abayobozi babiri b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR b’Abanyarwanda, umwe muri abo ni umuvugizi wabo ari we LaForge Fils Bazeye boherejwe I Kigali, nkuko tubikesha RFI.
Abagize Servise za Kongo batangiye kwitana ba mwana aho bavugaga ko LaForge Bazeye yifatanyije n’utundi dutsiko tw’Abanyarwanda bahuza umugambi, abo ni itsinda ryigometse ku butegetsi bw’u Rwanda rya RNC rya Jenerali Kayumba Nyamwasa, rigamije gutera u Rwanda riturutse ku butaka bwa Kongo.
Umuvandimwe wa LaForge Bazeye witwa Petero Celestin Ruhumuriza Uba Norvege yavuze ko atewe ubwoba bw’ubuzima bwa Bazeye aho yagize ati ‘‘Bakimara kuvuga amakuru ko hagiye kuza itsinda rizaba riyobowe na Kagame, icyo gihe abagize ubutegetsi bwa Kabila, bakaba bari ku marembera y’ubutegetsi, bohereje itsinda i Kigali, jyewe ubwanjye nahise ntekereza ko hazaba ikintu kibi kidasanzwe ku bijyanye na mwene data’’.
Petero Celestin Ruhumuriza mwene se wabo na LaForge Bazeye yakomeje avuga ko abayobozi ba Kongo Kinshasa bahakanye bivuye inyuma uko kohereza LaForge Bazeye ko ntaho bihuriye na gato no guhanahana uwo muntu mu buryo bwa Politiki bati ‘‘Bazeye yafashwe na Servise z’iperereza nyuma y’iminsi yamaze mu nama z’ubugambanyi i Kampala, nkuko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri Kongo.
Umuvugizi w’ingabo za FDLR yatawe muri yombi ku wa 15 Ukuboza umwaka ushize ku mupaka wa Bunagana hamwe na mugenzi we wari muri uwo mutwe wiwa Théophile Abega wari ushinzwe ubutasi muri FDLR. Itabwa muri yombi ry’abo bagabo bombi ryatangajwe ku munsi ukurikiraho, ntabwo ari ubutegetsi bwa Kongo ahubwo n’ubuyobozi bw’u Rwanda bwahise busaba ako kanya kubohereza.
Umugambi mubisha wo gutera u Rwanda bavuye ku butaka bwa Kongo
Ku ruhande rwa Kongo Kinshasa, ntabwo batinya kugaragaza intege nke mu gihe cyashize mu kohereza abo bayobozi babiri i Kigali, kuri ubu bitwaza ko bari barihaye igihe gihagije cyo kwiga icyo kibazo, ariko inyandiko n’amatelephone byafashwe byagaragaje ko bari basanganywe ubumwe n’imikoranire na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano mu karere.
Andi makuru yaturutse mu inzego zizewe mu bijyanye n’umutekano muri Kongo ahamya ko umuvugizi wa FDLR yabonanaga n’abakuru baturutse I Bugande babaga bari kumwe n’andi matsinda, abo n’abari mu batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, aribo RNC bayobowe na Jenerali Kayumba Nyamwasa, intego ikaba yari gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Kongo Kinshasa.
Minisitiri w’ingabo wa Kongo Crispain Atama Tabe
Ibyo birego kandi bigaragara mu ibaruwa Minisitiri w’Ingabo wa Kongo yanditse ku wa 18 Mutarama ku munsi ubanziriza inama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Addis-Abeba. Reba ibaruwa..
Aha Minisitiri w’ingabo wa Kongo witwa Crispain Atama Tabe yasabye Leila Zerrougui umuyobozi wa MONUSCO ubufasha bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye witwa “Casques bleus” mu rurimi rw’amahanga, Minisitiri Atama Tabe yagize ati ‘‘kubera y’uko FDLR na ba Kayumba bagiye kuva mu Majyaruguru ya Kivu bagana mu Majyepfo ya Kivu nkuko bahamagawe na Kayumba kugira ngo bagire ubumwe, kugira ngo batere u Rwanda baturutse muri Kongo”.
Ariko igitangaje kubera ubugambanyi bwa MONUSCO no kwanga kuburizamo uyu mugambi wa RNC na FDLR iyo baruwa ntabwo yayakiriye.
Ku bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Kongo [ MONUSCO] ngo ntabwo yigeze ihakana gukorana n’Ingabo za Kongo Kinshasa (FARDC) ariko ko bagiye bamenyesha abayobozi ba Kongo ko muri izo ngabo za Kayumba harimo amagana ya FDLR.
Iri fatwa ry’Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega kuza I Kigali, abantu basesengura iby’umutekano muri kano karere barahamya ko amabanga ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!
Emmy
Bari i Kigali baba bagize amahirwe yo Kuva muri ariya mashyamba atazagira icyo abagezaho.Abandi ko batahuka baba iki se ntibaza mu rwababyaye!!! Urwanda ni igihugu cyamahoro namahanga arabishimangira bariya bashaka inyungu zabo bwite babareke.Inda nini yishe nyirayo.Abanyekongo bamaze kureba kure bakomeze guharanira inyungu zigihugu cyabo nizakarere muri rusange.Nayo MONUSCO Izaba nka ya ndondogozi yururondwe isigara ku ruhu inka yarariwe kera!!!!
nkotanyi
Yeah rwose aba congoman bamaze kuba abantu b’abagabo babonye ko gucumbikira ziriya nkozi z’ibibi nta nyungu irimo rwose nabo bibateza umutekano muke. naho ibya Bosiko na kayumba bigiye kujya ku mugaragaro rwose ibyo bateguraga byose bimenyekane igihugu cyacu cyahuye ni ibibazo byinshi ubu ikiganza y’uwiteka ntikizatuvaho niwe uturinda imigambi y’ababisha izapfuba