Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zita muri yombi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 wisuganyiriza mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo uzahungabanye u Rwanda.
P5 igamije guhungabanya u Rwanda no guteza umutekano muke mu gihugu, ihuriyemo amatsinda atanu arimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba.
Impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, ku wa 31 Ukuboza 2018 kasohoye raporo iva imuzi ubufasha Kayumba aha aba barwanyi bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zo guta muri yombi abanyamuryango ba P5, ihuje amashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
RFI yatangaje ko mu bantu ba mbere u Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo guta muri yombi ikohereza kuburanira mu gihugu barimo Kayumba Nyamwasa, ushinjwa gukorana n’andi mashyaka mu Burasirazuba bwa RDC mu misozi ya Fizi na Uvira mu ishyamba rya Bijombo.
Raporo y’impuguke za Loni yagaragaje ko Kayumba akorera ingendo nyinshi muri RDC, asuye ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
P5 igabanyijemo batayo eshatu; iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe igizwe n’abarwanyi basaga 120, bose bavuga ko bashaka kubohora u Rwanda.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje mu Ugushyingo 2018 ko bugiye koherereza Afurika y’Epfo impapuro zifata Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda, agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.
Kayumba yagize uruhare rukomeye mu guhuza RNC na FDLR hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda, binyuze mu bikorwa bihitana abasivile.
Ku wa 14 Mutarama 2011, Kayumba yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari, igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 amaze guhamywa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko hamwe n’ibindi.
rwasubutare
Qui facit per alium facit per se…………..ukoresheje niwe uba ukoze…..ibyo RNC izakora byose bizamwitiriirwa kandi abiryozwe. Bamukacire bamuzane Mageragere.
Btwenge
UBWOSE. IGIHE
ABANTU BAVAGA UGANDA
BARIMO KAYUMBA(NYamwasa)
BAKAZA. GUHUNGABANYA
IKINANI CYANANIYE ABAGOME
NABAGAMBANYI
IMPAPURO ZIBATA MURIYOMBI
ZARI ZITARABAHO?
niyogihozo
Ariko abantu batabaye abategetsi ntibabaho? Reba amaraso yirirwa ameneka mu bihugu byinshi ku isi, reba ingaruka ku bukungu bw’imiryango n’ibihugu, ku buzima, ku mibanire y’abantu biracika hirya no hino, ibi byose biterwa n’abantu bumva batabaho badategeka? Abantu bose ntibashobora kuba abategetsi, kandi hari byinshi bindi abantu bakora bikababeshaho. Ubu koko uyu muntu n’abameze nkawe bose, yakwiturije akita ku burere bw’abana be no ku misazire ye akareka guca izigendwa n’izitagendwa ngo mpaka ategetse igihugu?