Ku mugoroba wo ku ya 06 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, yarahanutse bombi barapfa, ubwo bavaga Arusha muri Tanzaniya mu nama ireba uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano yo gusangira ubutegetsi na RPF- Inkotanyi.
Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, haracyibazwa byinshi birimo n’uwahanuye indege Falcon 50 yari itwaye abo bakuru b’ibihugu bibiri.
Inyandiko z’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu, DGSE, zagaragaje ko guhera mu 1994 u Bufaransa bwari bufite amakuru ko abatanze itegeko ryo guhanura indege ya Juvenal Habyarimana ari Colonel Theoneste Bagosora na Laurent Serubuga.
Kuva mu myaka ishize, ibinyamakuru Radio France na Mediapart byagiye bishyira hanze amakuru menshi u Bufaransa bubitse ku Rwanda arimo uburyo icyo gihugu cyahaye intwaro leta yashyize mu bikorwa jenoside.
Ubu ikigezweho ni ubutumwa DGSE yandikiye abarimo Perezida Mitterand ku makuru rwari rufite ku wahanuye indege yari itwaye Habyarimana,.
Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015, mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.
Inavuga mu izina ‘abahezanguni babiri’, “ba colonel [Théoneste] Bagosora, wahoze ayobora ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (FAR), nk’abatanze itegeko ry’igikorwa cyo ku wa 6 Mata 1994.”
Ku wa 12 Nyakanga 1994 nyuma y’amezi abiri bibaye, DGSE nabwo yari yagaragaje ko iyo ndege yahanuwe n’abahezanguni bagamije kwikiza Perezida Habyarimana wari wemeye kumvikana na FPR Inkotanyi.
Indege igihanuka urujijo rwari rwose. Ariko nk’uko ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika “The New York Times” cyasohoye inkuru icukumbuye kuri iryo hanuka ry’indege tariki 12 Ugushyingo 1994, gishimangira ko indege yahanuwe n’agatsiko k’abasirikare ba Leta ya Habyarimana b’abahezanguni gafatanyije n’Abafaransa.
Umubiligi witwa Paul Henrion wari umaze imyaka isaga 60 ku Kiyaga cya Muhazi, yatangaje ko ubwo yageraga i Masaka avuye i Kigali ari kumwe n’umushoferi we, batwaye moteri y’ubwato yari yapfuye bavuye kuyikoresha, yabonye imbere yabo imodoka ikurura imbunda nini.
Yasabye umushoferi we kugenda buhoro. Bageze imbere bahuye n’abasirikare birabura bagera kuri 12, babiri bambaye imyenda mishya ya gisirikare y’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR).
Buri wese yari afite imbunda ku rutugu, imbunda nini cyane yo yari itwikirijwe n’umwenda. Abo basirikare bari bambaye ingofero zihengamiye iburyo uretse abo basirikare babiri bari bazihengekeye ibumoso.
Uyu muzungu yakomeje urugendo rwe aza kugaruka mu Mujyi wa Kigali ni mugoroba. Nyuma y’iminota 45 ageze i Kigali nibwo yumvise ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana ihanutse.
Igisasu cyo mu bwoko bwa misile cyahanuye iyo ndege, bivugwa ko cyaturutse mu kibaya cya Masaka nk’uko abaturage bo muri Masaka babonye ibishashi by’igisasu kizamuka babyemeza, akaba ari n’aho Paul Henrion yabonye abo basirikare.
Nyuma gato y’uko abasirikare 10 b’Ababiligi bicwa n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, ubushinjacyaha bwa gisirikare bw’u Bubiligi bwatangiye iperereza ariko ryagaragaje ko intagondwa zo muri Leta ya Habyarimana zitashakaga kugabana ubutegetsi na FPR ari zo zahanuye indege.
Ibi bihura neza kandi n’irindi perereza ryakozwe nyuma na Leta y’u Rwanda rigasohora raporo muri 2012, raporo yiswe Mucyo nk’uwari ukuriye iyi komisiyo.
Uretse ayo maperereza, nyuma y’impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda zibashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege zasohowe n’umucamanza Jean Louis Bruguiere nta perereza ryakozwe, Leta y’u Bufaransa yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza.
Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic bakoze iryo perereza banzura ko indege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa za Leta ya Habyarimana zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ukwakira 2016, ubucamanza bw’ u Bufaransa bwongeye kuzamura iyo dosiye bwari bwaratangaje ko yarangiye, buvuga ko bugiye kumva umutangabuhamya bufata nk’ingenzi ari we Kayumba Nyamwasa urwanya Leta y’u Rwanda.
Inzobere z’abasirikare b’Ababiligi zakoze iperereza zavuze ko iyo ndege yahanuwe na Misile z’Abarusiya zitwa SAM 7 zari i Masaka, mu birometero bike uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe, ikigo cy’abasirikare cya Kanombe n’ingoro ya Perezida Habyarimana.
Mu iperereza ryakozwe n’abo Babiligi, babonye inyandiko y’impapuro ebyiri yanditswe n’uvuga ko yari mu bantu bane bacuze umugambi wo guhanura indege harimo n’Abafaransa babiri.
Emmy
Ese ubundi uretse kwijijisha kubera inyungu zabo baba bagamije icyo batazi niki? ubuse ko baterekanye BOITE noire yayo?sibo bahageze bwambere indege ikimara kuraswa? ko nta musirikare w;umufransa wishwe se arikoye !!!! bajye bamenya ko umunyarwanda wo muri 1959 atariwe wo muri 2019 kandi nabwo nabo suko bari injiji bwari ubushobozi buke bwo kutagira uburyo kandi nisi yari ikiri mu mwijima.umuzungu yakoraga ibyo ashatse byose ku mwirabura nta cyamagana.