Amakuru ari mu itangazamakuru rya Uganda nay’izamurwa mu ntera ry’abasirikare bakuru 65 harimo n’umuhungu wa Perezida Museveni Muhoozi Kainerugaba wagizwe Lt Gen. ipeti riri bugufi yabanziriza iryanyuma mungabo za Uganda.
Igitangaje ku rutonde rw’abasirikare bakuru bazamuwe mu ntera n’uko umusirikare ukomeye muri Uganda witwa Brig. Kandiho uyobora CMI, umaze iminsi mu bikorwa by’itoteza n’iyica rubozo rikorerwa abanyarwanda muri Uganda, atagaragaye kuri uru rutonde kandi ari umwizerwa wa Perezida Museveni, mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Brig. Kandiho, uyobora CMI, uzwi mu bikorwa byo gushimuta no gukorera iyica rubozo Abanyarwanda ntiyabigororewe.
Uru rutonde rw’abasirikare bakuru rukimara gusohoka bamwe mu banyauganda batangiye kuvuga ko Perezida Museveni yaba yitegura intambara itatangajwe iyo ariyo. Ariko abasesenguzi batangiye gucyeka ko kubera ibibazo Uganda ifitanye n’inyeshyamba za ADF NALU iri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’uRwanda na Uganda, bishobora ko yaba ariyo mpamvu Perezida Museveni yaba yazamuye mu ntera abo basirikare bakuru 65 mu rwego rwo kubategura no kugirango bakore akazi neza mu gihe intamba yaba yadutse muri kano karere nk’uko Museveni abyifuza akaba amaze iminsi afasha inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa na FDLR, aho bahurira mu mujyi wa Kampala, munama zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu minsi ishize habonetse ibimenyetso bishya by’uburyo Uganda iri mu bikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda, ubwo inzego za RDC zataga muri yombi abayobozi babiri bakomeye muri FDLR bavuye muri Uganda, bagahishura imigambi ya FDLR na RNC yo gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo. Abo ni LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Theophille Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe. Amakuru yizewe avuga ko n’ubu bari i Kigali aho bariho guhatwa ibibazo mu minsi iri imbere ukuri ku mikoranire ya FDLR, Kayumba na Uganda bikazajya ahagaragara.
Nubwo bimeze gutyo, urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rukomeje gushimuta abanyarwanda muri Uganda, uherutse gushimutwa n’ umuryango wa Darius Kayobera n’umugore we Uwineza Claudine, bakuwe aho bakoreraga ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala.
Uyu muryango ufite abana batatu washimuswe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019 n’ubu ntawe uzi iregero ryabo.
Itabwa muri yombi ryabo rikurikiye iry’abandi Banyarwanda benshi bafashwe n’inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo kuva mu myaka ibiri ishize.
Abanyarwanda benshi baba n’abakorera ingendo muri Uganda bashimutwa nyuma yo kwambikwa umwenda w’ubutasi nyamara ari abaturage bashaka imibereho mu bikorwa by’ubushabitsi.
Abashimutwa n’abakora muri CMI cyangwa abapolisi muri Uganda, babwirwa kwinjira mu modoka badateye hejuru.
Mu buhamya bw’umwe mu bakorewe iyicarubozo na CMI yavuze ko “Babikora badafite inyandiko iguta muri yombi, ntibamenyesha ufashwe ibyo aregwa n’ibindi. Inshuro nyinshi ‘abatawe muri yombi’ bakururwa mu modoka batunzwe imbunda n’abantu batazi.’’
Yakomeje ati “Hari igihe ufashwe afungwa amaso mbere yuko imodoka ihaguruka, ikazenguruka umujyi wose mbere yo kumwerekeza mu bigo bitazwi bafungiramo abantu. Inshuro nyinshi ndetse byabaye nk’akamenyero ko Abanyarwanda bashimuswe bakorerwa iyicarubozo bahorwa ubusa.’’
Ubwiyongere bw’Abanyarwanda bashimutirwa muri Uganda bukomeje kugira ubukana, ndetse umusesenguzi ukomeye muri Uganda yavuze ko byageze no mu baturage bo hasi bashidikanyaga ko inzego z’umutekano muri Uganda zigambiriye kugirira nabi Abanyarwanda.
Ati “Bishoboka bite ko abantu bose bafashwe, bakabazwa, bagatotezwa, nta numwe wagejejwe imbere y’ubutabera ngo buri wese yirebere ukuri?’’
Mu Ukuboza 2018 Uganda yataye muri yombi Umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wakoreraga i Kampala, washimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora muri CMI.
Mu bafashwe bakagirirwa nabi harimo Gatsinzi Fidèle wafashwe ku wa 9 Ukuboza 2017, yagarutse mu Rwanda atwawe mu igare ry’abafite ubumuga.
Ku wa 22 Mutarama 2019 kandi inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi ndetse zirukana ku butaka bwayo abanyamahanga babiri barimo Umunyarwanda Annie Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bakoreraga MTN Uganda, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.
Mu minsi ibiri ishize, abandi Banyarwanda babiri barimo Kayihura Potien w’imyaka 53 na Tuyiringire Emmanuel w’imyaka 25 bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bagejejwe mu gihugu batanga ubuhamya bw’ihohoterwa bakorewe muri Uganda aho bamaze igihe bafungiye, bagasabwa ruswa ngo barekurwe.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.
Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uganda yanashyizwe mu majwi mu bikorwa bitiza umurindi imitwe irwanya u Rwanda irimo RNC ya Kayumba na FDLR ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakuru b’ibihugu byombi kuva mu 2017 bamaze guhura inshuro nyinshi baganira kuri iki kibazo ariko kugeza ubu ntikirabonerwa umuti urambye, kuko nta munsi w’ubusa hatavugwa ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda.
Muri Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Museveni, byibanze ku mutekano hagati y’ibihugu byombi no mu karere n’ibindi.
Ku kibazo cy’abanyarwanda bakorerwa iyicarubozo muri Uganda bashinjwa ko ari intasi, Museveni yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko inzego zishinzwe ubutasi zagirana imikoranire ya bugufi kugira ngo bajye babona ibimenyetso bihagije kuri buri kibazo.
Kuva ibyo byavugwa, ibibazo by’umubano hagati y’ibihugu byombi ntibyigeze bihagaragara kuko abashimutwa bakomeje kwiyongera.
UPDF itangaza ko muri rusange Perezida Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bagera 2031 ariko abari basanzwe bakomeye cyane bazamuwe mu ntera bakaba bagera kuri 65.
Urutonde rw’abasirikare bazamuwe mu ntera ;
- LT Gen Ivan Koreta – Gen
- Lt Gen Joram Mugume – Gen
- Maj Gen Pecos Kuteesa – Lt Gen
- Maj Gen John Mugume – Lt Gen
- Maj Gen Prossy Nalweyiso- Lt Gen
- Maj Gen Charles Awany Otema – Lt Gen
- Maj Gen James Nakibus Lakara – Lt Gen
- Maj Gen Peter Elwelu – Lt Gen
- Maj Gen James Mugira – Lt Gen
- Maj Gen Joseph B Musanyufu – Lt Gen
- Maj Gen Charles Lutaaya – Lt Gen
- Maj Gen Muhoozi Kainerugaba – Lt Gen
- Brig Joram Kakari Tumwine – Maj Gen
- Brig Elly Kayanja – Maj Gen
- Brig Eric Mukasa – Maj Gen
- Brig Burundi K Nyamunywanisa – Maj Gen
- Brig Sam Kiwanuka – Maj Gen
- Brig Dr Ambrose K Musinguzi Maj Gen
- Brig Samuel Kawagga – Maj Gen
- Brig Joseph Arocha Maj Gen
- Brig John Lorot – Maj Gen
- Brig Apollo Kasiita Gowa – Maj Gen
- Brig Leopold Eric Kyanda – Maj Gen
- Brig Birungi James Mugabe – Maj Gen
- Brig Don William Nabasa – Maj Gen
- Brig Stephen Muzeyi Sabiiti – Maj Gen
- Brig Samuel Wasswa – Maj Gen
- Brig Jim Willis Byarugaba – Maj Gen
- Brig Timothy Sabiiti – Maj Gen
- Col Moses S Lukyamuzi – Brig Gen
- Col John M Kaganda – Brig Gen
- Col Charles R Tusiime – Brig Gen
- Col Fenekansi Mugyenyi – Brig Gen
- Col Adolf Serwada – Brig Gen
- Col John C Anywar – Brig Gen
- Col Jackson Bell – Brig Gen
- Col Dr Kenneth Ocen Obwot Brig Gen
- Col Sam Omara – Brig Gen
- Col Emmy Mulindwa – Brig Gen
- Col Stephen Mugerwa – Brig Gen
- Col Johnson Muma – Brig Gen
- Col Frank Kyambadde – Brig Gen
- Col Moses Kwikiriza – Brig Gen
- Col Ceaser Innocent Bahwezi Brig Gen
- Col William Beinomugisha Brig Gen
- Col James Kaija – Brig Gen
- Col Godwin Karugaba – Brig Gen
- Col Fred M Karara – Brig Gen
- Col Fred Rugadya Akiiki – Brig Gen
- Col Bonny Bamwiseki – Brig Gen
- Col Ronald S Bigirwa – Brig Gen
- Col Joseph Balikudembe – Brig Gen
- Col Felix Kulaigye – Brig Gen
- Col Wilson Muhabuzi – Brig Gen
- Col Dr James Kiyengo – Brig Gen
- Col Dr Stephen Kusasira – Brig Gen
- Col Bob Paciesky Ogiki – Brig Gen
- Col Peter Gaitan Omola – Brig Gen
- Col Julius Biryabarema – Brig Gen
- Col Flavia Byekwaso – Brig Gen
- Col Dr Shilling E Tibayungwa- Brig Gen
- Col Johnson Namanya – Brig Gen
- Col Dr Patrick Ogwok Ogen – Brig Gen
- Col Daniel Mugumya Kakono Brig Gen
- Col Godfrey Mujuni – Brig Gen