Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wari umaze umwaka ayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kuri iki Cyumweru yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.
Perezida Kagame agomba guhererekanya ububasha na mugenzi we wa Misiri, Perezida Abdel Fattah El Sisi, ugiye kuyobora uyu muryango muri uyu mwaka.
Gusa Perezida Kagame aragumana inshingano zo gukomeza kuyobora amavugurura ajyanye n’uburyo uyu muryango wakwihaza aho gutegereza inkunga z’amahanga.
Ku wa 4 Nyakanga 2017 nibwo u Rwanda rwatororewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018 ubwo hasozwaga inama ya 29 yabereye muri Ethiopia.
Inshingano nyir’izina Perezida Kagame yazifashe mu nama y’uyu muryango yabaye muri Mutarama 2018 mu Nteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango.
Perezida Kagame yavuze ko ari icyubahiro gikomeye kwemera inshingano zo kuyobora AU. Ati “Mwarakoze ku cyizere cyanyu gikubye kabiri. Ubwa mbere nk’umuyobozi w’amavugurura na none ubu nk’umuyobozi w’umuryango wacu. Ndabizeza kuzakora akazi uko nshoboye ariko nzanakenera ubufasha bwanyu.”
Perezida Kagame yahawe kuyobora AU, ifite ibibazo birimo kudashyira hamwe kw’ibihugu biyigize aho bimwe byasaga n’ibikorera mu matsinda bitewe n’aho biherereye.
Muri uyu mwaka yagize uruhare mu kuyobora amavugururwa aganisha ku kwigira k’uyu muryango aho gutegereza inkunga z’amahanga.
Amavugurura Kagame yayoboye, yagaragaje ko kugira ngo AU yihaze mu ngengo y’imari hakwiriye umusoro wa 0.2 % ku bicuruzwa biva mu mahanga, buri gihugu kikayatanga buri mwaka.
Intego ni ukubona nibura miliyari 1.2 z’amadolari azajya afasha ibikorwa bya AU buri mwaka, igasezerera inkunga z’amahanga.
Ni nawo mwaka kandi ibihugu bya Afurika byahuriye i Kigali maze 44 bigashyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange (AfCFTA).
Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, bikabasha guhahirana mu buryo bworoshye ugereranyije nuko byakorwaga. Ni umushinga watangiye AU ikitwa OUA mu 1980 mu kiswe Lagos Plan of Action ariko birangira uciwe intege n’ibihugu by’amahanga.
AfCFTA ni isoko rizahuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.5 z’amadolari ya Amerika.
Amafoto: Village Urugwiro
Src : IGIHE