Mu kwezi kwa Gashyantare 2017, twabagejejeho amakuru yari aturutse ahantu hizewe, yavugaga ko mu ishyamba rya Kijuru muri District ya Kibaale mu burengerazuba bwa Uganda, hari imyitozo y’abashaka gutera u Rwanda, ikorwa n’abiyise ingabo za Kayumba Nyamwasa k’ubufatanye na Uganda.
Aya makuru yakuruye impaka cyane ndetse bamwe batangira gushidikanya no gushinja ikinyamakuru Rushyashya gutangaza impuha zigamije kubiba umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.
Aya makuru akimara gusohoka ibinyamakuru bya Uganda birimo Red Pepper na NTV-Uganda, byayasamiye hejuru, ariko Abayobozi batanu n’abanditsi bakuru batatu b’ikinyamakuru Red Pepper gikorera muri Uganda, batawe muri yombi bazira gutangaza inkuru za Rushyashya zivuga ko Perezida Museveni wa Uganda, ari gutegura mu ibanga kuzakuraho uw’u Rwanda, Paul Kagame.
Rushyashya yamenye ko abapolisi b’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba binjiye mu biro by’icyo kinyamakuru i Namanve, basaba abakozi bose guhagarika akazi, ifatira na telefone zabo inabafungiramo.
Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, yavuze ko iki kinyamakuru kiri gukorwaho iperereza ku nkuru ibeshya cyatangaje kuwa 20 Ugushyingo 2017 ivuga ko “Perezida Museveni ategura mu ibanga gukuraho Perezida w’u Rwanda.”
Abayobozi b’ikinyamakuru “Red Pepper ” batawe muri yombi.
Aba bayobozi b’iki kinyamakuru barimo uwitwa Arinaitwe Rugyendo, Patrick Mugumya , Johnson Musinguzi, Richard Tusiime na James Mujuni n’abanditsi bakuru barimo Ben Byarabaha, Richard Kintu na Francis Tumusiime. Aba bayobozi bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nalufenya iherereye mu Karere ka Jinja. Baje kurekurwa nyuma yo guhura mu ibanga n’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni, Antebbe abaha bitugukwaha.
Ntibyateye Kabiri, ibirindiro by’abari bagamije gutera u Rwanda baturutse muri Uganda byimuriwe hafi y’umupaka wa Sudani na Uganda, itohoza rya Rushyashya ryabonye ko RNC iri gutangiza iyi nkambi nshya ikorerwamo imyitozo ya gisilikare hafi y’umupaka Uganda ihuriraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo,kuko aya makuru yari amaze kujya ahagaragara. Iyo nkambi nshya y’imyitozo ni nayo yaje gukorana n’indi ikorera na n’ubu mu misozi miremire ya Minebwe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Mu itohoza twabonye n’andi makuru twahawe n’umwe mu bakorera urwego rw’ubutasi aho muri Uganda [ CMI ] agaragaza ko mu mezi make ashize uwitwa Maj. (Rtd) Habib Mudathir na Capt (Rtd) Sibo Charles, batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, isanzwe igenzurwa na UNHCR, bajya mu mutwe mushya w’ingabo ukorera hafi aho bivugwa ko uko gutoroka bagufashijwemo n’abantu bo muri CMI, banabafashije kwinjira muri RNC.
Muri iyo minsi niho Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo yayo ahazwi nka Minebwe.
Ibi bikorwa byose umuhuza bikorwa wabyo ni uwitwa Rukundo Felix wahoze mu ngabo zatsinzwe Ex.FAR, kuri ubu akaba ari muri FDLR ku bufatanye na RNC ya Gen. Kayumba,niwe utanga ibikoresho birimo, ibiribwa [ boittes za Saladini] n’imiti, kuva Kampala -Bujumbura bigaca muri Tanganyika bikageza Fizi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bikazamuka muri Minembwe.
Uyu Rukundo Felix, afatanya n’abambari ba RNC Maj. (rtd) Habib Mudathir na Capt (rtd) Sibo Charles, gukura banyarwanda mu nkambi za Nyakivala, Kibale na Mubende aho bakura urubyiruko ni naho bakorera ibikorwa byabo byo gushaka ababiyungaho.
Izi mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato batawe muri yombi bagiye muri iyi myitozo ya gisirikare, bari mu modoka y’ibara ry’umuhondo n’icyatsi ifite purake ya Uganda ya UAD374B. yakodeshejwe na CMI, babeshyaga ko bajyanywe mu Burundi mu bikorwa nyobokamana.
Urubyiruko rwafatiwe k’umupaka wa Gikagati rujyanywe mu myitozo muri RDC
Uku gushaka impunzi z’abanyarwandazijya mu gisilikare cya Kayumba bava mu nkambi muri Uganda bakajyanwa mu myitozo ya gisirikare, bikorwa ku buryo ubuze muri izo nkambi bisobanurwa ko yashimuswe n’u Rwanda.
Ni mugihe ibi bikorwa byari birangajwe imbere na Rugema Kayumba, ufitanye isano na Kayumba Nyamwasa, Cpl Mulindwa uzwi nka Mukombozi na Sande Mugisha, akorana na Kayumba Nyamwasa uri muri Afurika y’Epfo ku bufasha bwa CMI.
Rugema Kayumba wagize uruhare rukomeye mu gushimuta abanyarwanda muri UGanda
Hagati aho, Rushyashya yavugaga aya makuru mu gihe hari andi mashya, avuga ko igisirikare cya Uganda kigira uruhare mu guta muri yombi abanyarwanda bakorera ingendo i Kampala.
Byaje kumenyekana ko abantu bambaye impuzankano za gisirikare bikekwako ari abakozi ba CMI bataye muri yombi umunyarwanda witwa Fidele Gatsinzi ubwo yari yagiye gusura umuhungu we wiga muri Uganda Christian University ahazwi nka Mukono.
Fidele Gatsinzi wakorewe iyica rubozo muri Uganda
Kuva icyo gihe kugeza ubu, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda. Bivugwa ko abakorana na Kayumba Nyamwasa aribo batungira agatoki inzego za gisirikare muri Uganda uwo zigomba guta muri yombi.
Mu gihe uyu mwuka wo gushimuta ukomeje gufata indi ntera, ubwoba ni bwose ku banyarwanda bajya muri Uganda umunsi ku wundi. Benshi barashaka kumenyesha imiryango yabo, inshuti n’abayobozi igihe cyose baba bagiye kugenda, ko bagomba gusigara bari maso bakamenya icyababayeho mu gihe baburiwe irengero mu buryo nk’ubu budasobanutse.
Imana irebera u Rwanda ntihumbya
Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda witoreza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Tariki 18 Ukuboza 2018, Itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.
Muri iyo nyandiko zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’, impuguke zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Monusco, Leila Zerrougui, mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru yatangaje ko bavuganye n’u Rwanda ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ishaka kuruhungabanyiriza, umutekano iturutse ku butaka bwa Congo.
Monusco, Leila Zerrougui
Zerrougui uyobora Monusco yemeje ko yakiriye ibaruwa ya Minisitiri Crispin Atama Tabe, isaba ubufasha.
Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Crispin Atama Tabe, ku wa 18 Mutarama uyu mwaka yandikiye Monusco asaba izo ngabo ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari bafashe urugendo bagana aho umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorera kugirango batere u Rwanda.
Minisitiri Crispin Atama Tabe
Ati “Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose.”
Nk’uko ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC cyabitangaje, MONUSCO ngo yirinze kugaba ibitero kuri abo barwanyi yatungiwe agatoki, kuko ngo bari kumwe n’imiryango irimo abagore n’abana bavaga mu duce twa Masisi.
Ati “Tugomba kugerageza kubwira abo bantu gushyira intwaro hasi kandi nicyo turimo gukora ubu. Twavuganye na bagenzi bacu, abasirikare n’abakora mu ishami ryo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, kandi dukorana n’ubuyobozi bwa Congo, twamaze no kumenyesha ubuyobozi bw’u Rwanda.”
Yavuze ko Monusco ishobobora gufatanya n’ingabo za FARDC mu guhangana n’iyi mitwe nk’uko bafatanyije kugaba ibitero ku nyeshyamba za ADF mu gace ka Beni.
Mu itahurwa ry’amakuru ku bufatanye bwa FDLR na RNC mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umwe mu batanze amakuru ukora mu nzego z’umutekano za RDC yavuze ko Bazeye uheruka gutabwa muri yombi, mu bihe bitandukanye yahuye n’abayobozi bakomeye ba Uganda n’indi mitwe irimo RNC, mu mugambi wo gufatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bazeye wari umuvugizi wa FDLR yatawe muri yombi n’ingabo za Congo, ubu ari mu Rwanda.
Ibi kandi byakurikiye igihe kinini cy’amakuru avuga ko muri Uganda habera ibikorwa byinshi bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho mu bihe bitandukanye habereye ibikorwa byo gushaka abarwanyi bashya, bakajya gutorezwa ibya gisirikare muri Congo.
Raporo igira iti “Nk’uko ababajijwe bahoze ari abarwanyi babivuze, uw’imbere mu gushaka abarwanyi bashya ni umugabo witwa ‘Rashid’ uzwi nka “Sunday/Sunde Charles”. Ni we tumanaho ry’ibanze hagati y’abinjizwa, aho bajyanwa n’abayobozi babo (by’umwihariko Nyamusaraba) baba i Bijabo.”
“Rashid yishyuye ingendo z’abanyamahanga binjijwe mu mutwe bavuye mu bindi bihugu, kugera bageze munzu ye i Bujumbura. Bahageze, basabwe gutanga ibintu byose bafite birimo nk’indangamuntu, amafaranga na telefoni, ubundi bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Mu kureshya abinjira muri uwo mutwe ngo hifashishwa kubahamagara kuri telefone, guhura nabo amaso ku maso ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Nibura kwinjiza abarwanyi byabaga rimwe mu kwezi, mu mezi umunani ya mbere ya 2018.
Iyo raporo inagira iti “Abahoze ari abarwanyi babajijwe babwiye itsinda ko bajyanwaga n’abantu baziranye cyangwa bene wabo ba kure. Babaga bizera ko bagiye kubona imirimo i Bujumbura. Abenshi babaga baturuka mu Burundi, mu Rwanda na Uganda.”
“Nibura umuntu umwe niwe waturutse muri Malawi. Abahoze ari abarwanyi babwiye itsinda ko abenshi bakiri no muri Bijabo, baturutse muri Kenya, Repubulika ya Tanzania, Afurika y’Epfo na Mozambique.”
Raporo ivuga ko uwo mutwe wagabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi bagera kuri 120.
Abatoza izo nyeshyamba ni abantu bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda nk’uko raporo ibivuga.
Nyamusaraba abwira abarwanyi bashya ko intego y’uwo mutwe ari ukubohoza u Rwanda. Ngo bajya banagaba ibitero ku mitwe irwanya Leta y’u Burundi iba muri Congo nka Forces nationales de libération (FNL) na Résistance pour un état de droit au Burundi (RED Tabara), batumwe na Nkurunziza nawe akabafasha kubaha inzira y’abarwanyi ndetse n’ibikoresho.
Raporo ya Loni ishimangira ko ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.
FARDC yasabye imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga kuva ku butaka bwa Congo bigishoboka
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gikorera muri Kivu y’Amajyepfo kirahamagarira imitwe yose yitwaje ibirwanisho ihakorera kurambika intwaro hasi, naho iy’abanyamahanga nk’Abarundi n’Abanyarwanda yo isabwa kuva ku butaka bwa Congo bidatinze.
Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba zikomoka i Burundi zirimo [Red -Tabara ], FOREBU, Iza Kayumba Nyamwasa n’indi mitwe myinshi…
Umuyobozi w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Gen de Brigade David Rugahi Sengabo mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko bateguye ibikenewe ngo bakire abarwanyi bazishyikiriza FARDC kandi ko ibyifuzo byabo bizahabwa agaciro.
Kuva mu kwezi kwa Mutarama, Uwihaye ipeti rya General Mai-Mai Ebuela Mapigano, wahoze akorana na Yakutumba yatangarije mu misozi miremire ya Mikenge, muri Teritwari ya Mwenga ko we n’abarwanyi be 300 biteguye kwishyikiriza FARDC.
Indi mitwe itatu yitwaje intwaro y’Abanyekongo ikorera mu misozi iringaniye yo mu murenge wa Tanganyika, muri Teritwari ya Fizi, nayo yishyikirije Monusco ahitwa Lusenda .
Imitwe y’abanyamahanga ubu niyo igiye kwitabwaho
Biravugwa ko muri Teritwari ya Uvira ho usanga imitwe yitwaje ibirwanisho y’Abanyagihugu yarifatanyije n’imitwe y’abanyamahanga nk’Abarundi n’Abanyarwanda. Gen David Rugahi akaba asaba iyi mitwe y’abanyamahanga ikorera muri iki gice kuva ku butaka bwa Congo idatinze, bitaba ibyo FARDC ikazakoresha ingufu mu kuyirukana.
Imitwe igizwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi nka Red Tabara, FNL na Forebu, ikorera mu misozi yo muri Uvira, ngo niyo igisirikare cya Congo gikangurira gushyira intwaro hasi abayigize bagataha iwabo.
Hakaba hashize iminsi itanu Gen David Rugahi, ari nawe komanda w’ibikorwa bya Sokola 2, atangije ibikorwa bya gisirikare ku mitwe yose yitwaje ibirwanisho y’abanyagihugu n’abanyamahanga mu misozi miremire ya Uvira.