Leta y’u Rwanda yamaze gushyira hanze impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC na bagenzi be barimo muramu we Frank Ntwali n’umunyamategeko wabo Gihana, bahungiye muri Afurika y’Epfo bakaryozwa ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.
Ni ubwo bimeze gutyo kumunsi w’ejo muri Afrika y’Epfo [ South Africa ] Kennedy Gihana na David Batenga bateguye kwibuka Karegeya i Johannesburg.
Abandi bashakishwa n’impapuro mpuzamahanga zibata muri yombi n’abayobozi bagize umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5. Uyu mutwe ukaba ugizwe n’Amashyaka akomatanyirijwe hamwe arimo, Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba.
Muri Mutarama 2019 nibwo u Rwanda rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abanyarwanda batandukanye bari mu mahanga, ngo baryozwe ibyaha bakekwaho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ishize.
Mu minsi ishize nibwo hakomojwe kuri Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda, undi ni Paul Rusesabagina, umugabo wagizwe intwari ya bamwe kubera filime yamukinweho yiswe Hotel Rwanda, yamurase ubutwari ataharaniye nawe akabwakira.
Rusesabagina yaje kwifatanya n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi nka Callixte Sankara nawe urebwa n’impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kimwe n’umutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, maze bagashinga umutwe bise MRCD, nk’uko RFI yabitangaje.
Uwo mutwe ni nawo wigambye ibitero biheruka kugabwa mu turere dukikije ishyamba rya Nyungwe mu Ntara y’Amajyepfo.
Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yamaze gutangaza ko bari gukorana na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kugira ngo hatabwe muri yombi abakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu kiganiro IGP Munyuza yagiranye n’abanyamakuru, yemeje ko impapuro zatanzwe ariko yirinda gutangaza amazina kuko hari abagikorwaho iperereza.
Yavuze ko impapuro zamaze gushyikirizwa Interpol kugira ngo ifashe u Rwanda mu kubashakisha.
Ati “Ku bijyanye n’abantu bashyiriweho impapuro bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu ni ukuri, hari abo Interpol yamaze gushyira ku rutonde ngo nibagaragara bafatwe.”
“Hari abandi dukomeje gusaba Interpol ngo bafatwe bakoze ibyaha hano, bahungabanyije umutekano w’igihugu cyacu bagira uruhare mu rupfu rw’abaturage bacu b’inzirakarengane, ni ngombwa ngo bafatwe bisobanure kuri ibyo byaha.”
Nubwo IGP Munyuza yirinze gutangaza umubare w’impapuro zatanzwe cyangwa amazina y’abashakishwa, yavuze ko harimo abakekwaho uruhare mu guhangabanya umutekano mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu.
Ati “ Nk’abantu bagiye bavugwa mu bikorwa bihungabanya umutekano wacu bamwe usanga banafatanyije cyangwa banavugira iyo mitwe. Mwagiye mubyumva hambere abahungabanyaga umutekano mu gihugu cyacu mu turere duhana imbibi n’ibindi bihugu muzi. Umunsi bafashwe bagashyikirizwa inkiko twese tuzabimenya.”
Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu mpera za Ukuboza umwaka ushize, ivuga ko mu misozi ya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo hari umutwe w’inyeshyamba zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda uyobowe na Kayumba Nyamwasa.