Ubwoba ni bwose mu nzego zishinzwe umutekano ndetse na leta ya Uganda nyuma yaho Repubululika iharanira demokarasi ya Congo yohereje mu Rwanda abayobozi bakomeye muri FDLR aribo Ignace Nkaka uzwi nka La Force Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR ndetse na Lt Col jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Theophile Abega.
Ubu bwoba buraterwa ahanini n’amakuru akomeye aba bagabo bari guha inzego z’umutekano z’u Rwanda cyane cyane k’uruhare rwa Uganda mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, dore ko aba bagabo bombi bafashwe bava Uganda aho bari bavuye guhura n’abafatanyabikorwa muri uwo mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
U Rwanda Rwemeje Ko Bazeye Na Abega Bayoboraga FDLR Barimo Gutanga ‘Amakuru Akomeye’
Bamwe mu bayobozi muri Uganda barimo Philemon Mateke, Ministiri ushinzwe ubuhahirane n’akarere, Gen Abel Kandiho ukuriye urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) ndetse na Frank Bagyenda Kaka, ukuriye urwego rw’iperereza imbere mu gihugu (ISO) bafite ishingiro ryo kugira ubwoba n’igihunga kubera uruhare rutaziguye rukomeza kubavugwaho mu guhohotera abanyarwanda ndetse no gufasha abarwanya u Rwanda babaha ibirindiro ndetse banabafasha mu migambi yabo.
Taliki 13 Ukuboza 2018, Bazeye na Abega binjiye muri Uganda bakirwa n’intumwa zoherejwe na Philemon Mateke maze barara muri hotel y’uyu muyobozi iherereye muri Kisoro. Nyuma y’iminsi ibiri aba bagabo basohotse muri Uganda basubiye Congo ari nabwo bahise batabwa muri yombi bavuye guhura n’abayobozi muri RNC barimo Frank Ntwali na Rashid Mugisha uzwi nka Sande.
Amakuru atugeraho avuga ko aba bagabo bamaze gutanga amakuru akomeye ku nzego z’u Rwanda ahamya ko leta ya Uganda ifasha bikomeye imitwe irwanya u Rwanda irangajwe imbere na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR. Andi makuru avuga ko leta ya Uganda ikomeje gukangurira abantu gukusanya inkunga yo guha iyi mitwe ngo ikaze ibikorwa byayo bibangamira umutekano w’u Rwanda.
Bamwe mu bayobozi muri Uganda bazwiho urwango ku Rwanda harimo uyu Philemon Mateke udahisha urwango afitiye Abatutsi muri rusange ariko impamvu ibimutera yaramenyekanye, dore ko yashyingiye umukobwa we umuhezanguni Jean Baptiste Mberabahizi urwanya u Rwanda aho yahungiye mu Bubiligi.
Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2018 na yo yashimangiye ko iyi mitwe yombi ifite ibirindiro muri Congo, aho nyuma ya FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuva nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hariyo undi mutwe uzwi nka “P5, Rwanda National Congress cyangwa Umutwe wa Kayumba Nyamwasa.”
Ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Crispin Atama Tabe, yandikiye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (Monusco), azisaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari mu rugendo bakagana muri Kivu y’Amajyepfo, kwiyunga n’umutwe wa Kayumba.