Icyogajuru kiswe ‘Icyerekezo’ cy’umushinga OneWeb kigiye koherezwa mu kirere, aho kizakwirakwiza umuyoboro wa internet yihuta mu mashuri ari ahantu kure harimo Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Yozefu ku Nkombo, mu Karere ka Rusizi.
Ku bufatanye bw’u Rwanda na OneWeb, iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere kiri muri bitandatu biteganyijwe ko bizoherezwa bigakwirakwiza internet mu mashuri yo mu Rwanda.
Izina Icyerekezo ryatanzwe n’abana bo kuri GS St Joseph Nkombo. Kizohererezwa ahitwa French Guiana, akaba ari kamwe mu gace kagenzurwa n’u Bufaransa gaherereye ku nkengero ya Amerika y’Epfo.
Umuhango wo kohereza iki cyogajuru uzanyura imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019, ku isaha ya 23:37.
OneWeb ni umushinga watangijwe na Gregory Thane Wyler, akaba ari rwiyemezamirimo ukomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Uyu mushinga uzakora ibyogajuru bizoherezwa mu kirere bisaga 650, ku buryo kugera mu 2022 buri shuri ryose rizaba rifite internet naho mu 2027 ikazaba ikwira mu bantu bose.
Uyu mushinga ni uwo gukoresha icyogajuru kizakwirakwiza umurongo wa internet yihuta mu bihugu bikigaragaramo ikibazo cyo kuba ku murongo w’ikoranabuhanga ryihuta ku isi cyangwa se bigikoresha ibikorwa remezo bihenze.
Mu 2003 Greg yaje mu Rwanda ahura n’abayobozi bakomeye barimo na Perezida Paul Kagame, agaragaza uburyo ashobora gukora imishinga yafasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.
Muri iyo mishinga ya Wyler wari ugiye gushora imari bwa mbere muri Afurika, yashyize ku meza irimo gukwiza imigozi ya internet mu gihugu hose, ngo internet ikunde igere mu mashuri yose, inzego za leta n’ingo kandi ku giciro gito. Bivugwa ko n’umushinga wo kubaka umunara w’itumanaho kuri Kalisimbi yari awufitemo uruhare.
Ikigo cya Wyler, Terracom, cyaje guhabwa isoko ryo kugeza internet mu mashuri 300, nyuma bivugwa ko cyanaguze 99% by’imigabane muri Rwandatel, ku giciro cyabarirwaga muri miliyoni $20.
Gusa nticyakomeje kwigarurira itumanaho ryo mu Rwanda bitewe n’uko isoko ryari rihagaze.
Src : IGIHE