Mu kiganiro n’abanyamakuru Ministiri w’ububanyi n’amahanga yakoze uyu munsi; ku bijyanye n’amakimbirane y’u Rwanda na Uganda, Minisitiri Sezibera yavuze ko abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda hakaba hari ababarirwa muri 190 bakiri mu gereza za Uganda.
Nyamara ibyo byose ngo biba batanamenyesheje Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kugira ngo ishobore kubakurikirana no gukurikirana uko ibibazo byabo bikemurwa.
Ati “Hari abantu bari muri gereza za Uganda guhera muri 2017. Nta miryango yabo ibageraho nta n’ababunganira mu mategeko bashobora kubageraho.”
Hari ibyo impande zombi zagiye ziganiraho ariko bikongera bigasubira kandi nta bisobanuro.
“Turabasaba ikintu gito cyane. Kuduha ibisobanuro ariko baba batanabiduhaye nibura bakirukana abantu mu buryo bukurikije amategeko mpuzamahanga.”
Ati “Abanya-Uganda n’abandi baturage bo muri EAC dukomeje kubaha ikaze mu Rwanda kandi nta kibazo bazahagirira ariko twebwe turagira Abanyarwanda inama yo kuba baretse kujya muri Uganda mu gihe ibi bibazo bitarakemuka.”
Ku bijyanye n’imitwe y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda avuze ko ari RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR kandi ngo no mu minsi ishize bagabye ibitero ku Rwanda. Yavuze no ku bayobozi ba FDLR , u Rwanda rwashyikirijwe ko bari gutanga amakuru akomeye ku mikorere yabo n’ababafasha. Ikindi ubu bari mu gihugu cyabo nkuko n’abandi bagiye batahuka bagaca mu nzira zagenywe.
Minisitiri Sezibera avuga ko uku gukumira abantu cyangwa kubirukana bifite ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.
Avuga ko ubusanzwe u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja giha agaciro cyane ubucuruzi mpuzamahanga.
Ati “Ni byo kuri twe ibicuruzwa ni ingenzi ariko abantu ni ingenzi kurushaho.”
Avuga ko ikirenze byose ari uko u Rwanda rutazigera rugirwaho ingaruka zikomeye n’ibibazo.
Ati “Tuzi uko duhangana n’ibibazo byacu kandi turabizeza ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kitazigera gituma ingano y’ibicuruzwa twohereza mu mahanga igabanuka cyangwa ngo gitume umutekano n’umudendezo byacu bihungabana.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera yahakanye amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga ko hari abajenerali batatu batawe muri yombi, yemeza ko ndetse umwe mu bavugwa yagiranye nawe inama mu ijoro ryakeye taliki 4 Werurwe 2019.
Ibinyamakuru birimo ibishinjwa kutavuga neza u Rwanda, birimo icyandikwamo na David Himbara bimaze iminsi bivuga ko ba Jenerali Joseph Nzabamwita, Emmanuel Ruvusha,na Fred Ibingira batawe muri yombi.
Dr Sezibera avuga ko ari ibihuha, akibaza impamvu abakoresha izo mbuga nkoranyambaga bandika ko abo basirikare bafunzwe n’impamvu zabyo agashoberwa.